Astrida ni imwe muri teritwari (Territoires) icyenda zari zigize u Rwanda mugihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Mu wa 1916 ubwo Ababirigi batangiragagutegeka u Rwanda, teritwari zari enye, nyuma zigenda ziyongera kugezatariki ya 25/01/1960 ubwo teritwari zahindukaga perefegitura. Izina Astrida ryazanywe n’Ababirigi rikomotse ku mwamikazi wabo witwagaAstrid Sofia Lovisa Thyra, umugore wa Léopold III, umwami w’ Ababirigi.Léopold III yarongoye Astrid akiri igikomangoma mu wa 1926 Teritwari ya Astrida yashyizweho ku wa 1 Ukuboza 1923, ibiro byayo bikuru byubakwa i Tumba hahoze ari mu Mvejuru, ibiro byungirije biri mu kagali ka Rango. Ibiro bya kabiri babyubatse kuri misiyoni i Savemu mwaka wa 1923, ibiro bya gatatu babyubaka i Butare mu wa 1925, aba ari na wouba umujyi wa Astrida nyirizina. Mbere yo kuba teritwari, Astrida kari akarerek’Akanyaru kabarizwaga muri teritwari ya Nyanza Muri uwomwaka kandi ni ho Ababirigi batangiye gukora impinduka zikomeye mumiyoborere gakondo y’u Rwanda: bakuraho ibiti n’ibikingi, bashyirahoteritwari, sheferi na susheferi (territoire, chefferie et sous-shefferie). Muri izompinduka nibwo akarere k’Akanyaru kahindutse teritwari ya Astrida,yitirirwa umugore w’igikomangoma cy’u Bubirigi. Umujyi wa Astrida wari ugizwe n’ibice bitandukanye byubatse mu buryobutandukanye bitewe n’ikihakorerwa cyangwa ababituye. Icyicaro cyateritwari cyari kiri mu mujyi hagati. Teritwari zivuyeho u Rwanda rumazekubona ubwigenge, ibiro bya teritwari byahindutse ibya perefegitura yaButare, none ubu uruhande rumwe ni ibiro by’Umurenge wa Ngoma wo muKarere ka Huye; urundi rukorerwamo na polisi ikorera muri ako Karere. Nubwo inzu zagiye zivugururwa, inzu y’amabuye polisi ifungiramoabanyabyaha iracyafite umwimerere wa kera. Aho ibyo biro byahoze ubu nimu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma,Akarere ka Huye. Umujyi wa Astrida wagiye uhindura amazina mu bihe bitandukanya bitewen’amateka y’Igihugu. Nyuma y’ubwigenge, Astrida yahindutse Butare guheramu wa 1962; none ubu witwa Umujyi wa Huye guhera mu wa 2006. Astridayo mu gihe cy’ubukoroni yarahindutse ariko n’ubu haracyari ibimenyetsobigaragaza ishusho yayo. Muri ibyo twavuga Urwunge rw’Amashuri yisumbuye rw’i Butare, Urusisiro rw’abazungu, Urusisiro rw’ « involiwe » (Quartier des évolués), ahitwa Mu Cyarabu, Hoteri Faucon (Hôtel Faucon), Cercle Frère Secundien, na Katedarari gatorika ya Butare (Cathédrale de Butare). Nubwo Astrida iri zina ari irya kera ariko kugeza ubu mu mugi wa butare hari ibikorwa byinshi byagiye byitirirwa uyu mwami kazi ahantu hagiye hatandukanye umunsi ku munsi tuzagenda tuhasura tubabwire amateka yaho, impamvu n’uburyo bahamwitiriye. About The Author Mussa KaKa My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education. See author's posts Post navigation Urutare Rwa Ndaba: Ni iki utari uzi ku Rutare rwa Ndaba?