Astrida ni imwe muri teritwari (Territoires) icyenda zari zigize u Rwanda mu
gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Mu wa 1916 ubwo Ababirigi batangiraga
gutegeka u Rwanda, teritwari zari enye, nyuma zigenda ziyongera kugeza
tariki ya 25/01/1960 ubwo teritwari zahindukaga perefegitura.

Izina Astrida ryazanywe n’Ababirigi rikomotse ku mwamikazi wabo witwaga
Astrid Sofia Lovisa Thyra, umugore wa Léopold III, umwami w’ Ababirigi.
Léopold III yarongoye Astrid akiri igikomangoma mu wa 1926

Teritwari ya Astrida yashyizweho ku wa 1 Ukuboza 1923, ibiro byayo bikuru byubakwa i Tumba hahoze ari mu Mvejuru, ibiro byungirije biri mu kagali ka Rango. Ibiro bya kabiri babyubatse kuri misiyoni i Save
mu mwaka wa 1923, ibiro bya gatatu babyubaka i Butare mu wa 1925, aba ari na wo
uba umujyi wa Astrida nyirizina. Mbere yo kuba teritwari, Astrida kari akarere
k’Akanyaru kabarizwaga muri teritwari ya Nyanza

Muri uwo
mwaka kandi ni ho Ababirigi batangiye gukora impinduka zikomeye mu
miyoborere gakondo y’u Rwanda: bakuraho ibiti n’ibikingi, bashyiraho
teritwari, sheferi na susheferi (territoire, chefferie et sous-shefferie). Muri izo
mpinduka nibwo akarere k’Akanyaru kahindutse teritwari ya Astrida,
yitirirwa umugore w’igikomangoma cy’u Bubirigi.

Umujyi wa Astrida wari ugizwe n’ibice bitandukanye byubatse mu buryo
butandukanye bitewe n’ikihakorerwa cyangwa ababituye. Icyicaro cya
teritwari cyari kiri mu mujyi hagati.

Teritwari zivuyeho u Rwanda rumaze
kubona ubwigenge, ibiro bya teritwari byahindutse ibya perefegitura ya
Butare, none ubu uruhande rumwe ni ibiro by’Umurenge wa Ngoma wo mu
Karere ka Huye; urundi rukorerwamo na polisi ikorera muri ako Karere.

Nubwo inzu zagiye zivugururwa, inzu y’amabuye polisi ifungiramo
abanyabyaha iracyafite umwimerere wa kera. Aho ibyo biro byahoze ubu ni
mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma,
Akarere ka Huye.

Umujyi wa Astrida wagiye uhindura amazina mu bihe bitandukanya bitewe
n’amateka y’Igihugu. Nyuma y’ubwigenge, Astrida yahindutse Butare guhera
mu wa 1962; none ubu witwa Umujyi wa Huye guhera mu wa 2006.


Astridayo mu gihe cy’ubukoroni yarahindutse ariko n’ubu haracyari ibimenyetso
bigaragaza ishusho yayo. Muri ibyo twavuga Urwunge rw’Amashuri yisumbuye rw’i Butare, Urusisiro rw’abazungu, Urusisiro rw’ « involiwe » (Quartier des évolués), ahitwa Mu Cyarabu, Hoteri Faucon (Hôtel Faucon), Cercle Frère Secundien, na Katedarari gatorika ya Butare (Cathédrale de Butare).

Nubwo Astrida iri zina ari irya kera ariko kugeza ubu mu mugi wa butare hari ibikorwa byinshi byagiye byitirirwa uyu mwami kazi ahantu hagiye hatandukanye umunsi ku munsi tuzagenda tuhasura tubabwire amateka yaho, impamvu n’uburyo bahamwitiriye.

About The Author

By Mussa KaKa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *