Kuva tariki ya 6 kugera 12 Kamena 2026, Nyirubutungane Papa Leon XIV ari mu rugendo rwa Gishumba mu gihugu cya Espagne. Ku ikubitiro Papa yabanje gusura Umurwa mukuru Madrid ku itariki ya 6, yakirwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’iki Gihugu mu Ngoro y’Umwami, ahura n’inzego z’ubuyobozi, ndetse anahura n’urubyiruko mu Isengesho. Gusura Madrid byarakomeje ku itariki 7 […]
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Uganda yemeje ko urugendo Nyobokamana rwo kwibuka Abahowe Imana b’I Buganda rusanzwe rukorwa rugana Ingoro y’Inamugongo rwasubutswe kubera Ebola. Mu itangazo ryaje rikurikiye iryari ryaratanzwe na Perezida Museveni avuga ko byimuriwe undi munsi, ubu byatangajwe ko iki gikorwa kitazaba uyu mwaka. Abepisikopi Gatolika bo muri Uganda babivuze mu itangazo ryasinyweho na […]
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu. Byatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo muri TTC Mururu. Ni ibirori byakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwari SINAYOBYE, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yabaye: “Ndera neza! Nkure neza, Nkore […]
Mu gushingira ku byakozwe na Musenyeri Stephan Ackermann w’Umudage, Nyirubutungane Papa Leo yasobanuye neza ibyavuzwe na Papa Francis I ku birebana n’ubutinganyi. Uyu Musenyeri Stephan uyobora Diyosezi ya Trier mu Budage yari yashyizeho umuhango wihariye wo guha umugisha ababana bahuje ibitsina muri Diyosezi ye. Ibi byavugurujwe binyuze mu ibaruwa ya 2024 yo muri Dekasiteri ishinzwe […]
Nkuko byatangajwe na Leta ya Vatikani, Nyirubutungane Papa Leo XIV agiye gusohora ibaruwa iri mu zitwa Encyclique, izibanda cyane ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano AI n’izamuka ryabwo. Byatangajwe ko iyi baruwa izasohoka tariki 25 Gicurasi ikaba ifite umutwe ugira uti: “Magnifica Humanitas”, ari byo “Ubumuntu Buhebuje” tugenekereje mu Kinyarwanda. Ikaba ari yo ya mbere ya Nyirubutungane […]
Umunyamerica Scott-Vicent Borba wavutse tariki 23 Kamena 1973 akaba yarahoze akora ibijyanye no gutunganya ubwiza, umunyamideli umuririmbyi n’umukinnyi wa filime, akaba n’uwashinze uruganda rwa ELF Beauty; ubu ni Umudiyakoni witegura guhabwa Isakramentu ry’Ubupadiri ku myaka ye 52. Yarivugiye ati: “natangiye kwiyumvamo umuhamagaro ubwo nari mfite imyaka 10. Gusa nabyemeye ntinze.” Scott witegura kuba Padiri muri […]
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026 ,Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (RASA UR-Huye), wagize ibihe bidasanzwe byabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye. Ibi birori byari bifite umwihariko wo kwakira abashumba babiri bakomeye, ari bo Nyiricyubahiro Rt. Rev. Christophe Nshimyimana wa Diocese ya Butare na Nyiricyubahiro Rt. […]
Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje iyimurwa ry’umunsi wo kwibuka Abahowimana b’i Buganda kubera icyorezo cya virusi itera Ebola. Uyu munsi, ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu, uba tariki 3 Kamena buri mwaka bibuka Abakristu 43 bishwe bazize guhinduka bakayoboka idini rya Kiliziya Gatolika ku itegeko ry’Umwami w’icyahoze […]
Aya masezerano agiye kuza asimbura ayari asanzwe ariho, aho azagaruka ku bufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu Rwanda mu nzego zirimo uburezi, nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yahuje abahagarariye uburezi Gatolika baturitse mu bihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika. Mu nama y’iminsi 4 yateraniye i Kigali igaruka ku ishusho rusange y’uburezi […]
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi muri Diyosezi ya Byumba, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi w’iyi Diyosezi, Musenyeri Papias MUSENGAMANA. Muri uyu muhango kandi Musenyeri yari akikijwe n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Byumba n’abandi baturutse hirya no hino barimo n’abari bitabiriye […]
