Tariki 2 Nyakanga, i Roma batangaje ko Abasenyeri 6, harimo 4 bari bamaze kubuhabwa birukanywe muri Kiliziya kubera kubikora nta burenganzira. Mu makuru dukesha Vatican News, itangazo rya Cardinal Víctor Manuel Fernández, Uhagarariye Dekasiteri Ishinzwe Amahame y’Ukwemera, yasohoye kuri uyu wa 2 Nyakanga niryo byemerejwe. Bibaye nyuma yuko ku wa 1 Nyakanga, mu Busuwisi, Myr […]
Kuva tariki ya 6 kugera 12 Kamena 2026, Nyirubutungane Papa Leon XIV ari mu rugendo rwa Gishumba mu gihugu cya Espagne. Ku ikubitiro Papa yabanje gusura Umurwa mukuru Madrid ku itariki ya 6, yakirwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’iki Gihugu mu Ngoro y’Umwami, ahura n’inzego z’ubuyobozi, ndetse anahura n’urubyiruko mu Isengesho. Gusura Madrid byarakomeje ku itariki 7 […]
Nyuma yo gutora inshuro enye, byarangiye Abadepite ba Amerika bemeje ibitero bigabwa kuri Irani bihagarikwa. Ibi byagezweho ubwo Abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani biyungaga Abademokarate, nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, bituma iri tegeko ritsinda ku majwi 215 kuri 208 afatwa nk’ayemewe. Abarepubulikani Thomas Masssie, Brian Fitzpatrick, Tom Barret na Warren Davidson nibo bahinduye uruhande bituma […]
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Uganda yemeje ko urugendo Nyobokamana rwo kwibuka Abahowe Imana b’I Buganda rusanzwe rukorwa rugana Ingoro y’Inamugongo rwasubutswe kubera Ebola. Mu itangazo ryaje rikurikiye iryari ryaratanzwe na Perezida Museveni avuga ko byimuriwe undi munsi, ubu byatangajwe ko iki gikorwa kitazaba uyu mwaka. Abepisikopi Gatolika bo muri Uganda babivuze mu itangazo ryasinyweho na […]
Ku wa 28 Gicurasi 2026 ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Magizike (Mexico) byashyize hanze itangazo rikumira abaturuka mu bihugu byagaragawemo Ebola kuza kureba Igikombe k’Isi. Iri tangazo ryatanzwe na leta z’ibihugu byombi uko ari 3 hagamijwe kurinda umutekano w’abazitabira igikombe k’isi kigiye kubera muri ibi bihugu hagati ya tariki 11 Kamena […]
Guhera tariki ya 25 kugeza 30 Gicurasi 2026 mu Rwanda hateraniye inama y’umuryango g7+ igamije gusangira ubumenyi no kongera imbaraga n’ubufatanye hagati yibihugu binyamuryango. Bakaba baje bahagarariwe na Helder da Costa. G7+ ni itsinda ry’ibihugu byihurije hamwe bihuriye ku kuba byaragiye bihura n’intambara cyangwa ibibazo by’ubutegetsi. Ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2010 I Dili ho […]
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu. Byatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo muri TTC Mururu. Ni ibirori byakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwari SINAYOBYE, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yabaye: “Ndera neza! Nkure neza, Nkore […]
Mu gushingira ku byakozwe na Musenyeri Stephan Ackermann w’Umudage, Nyirubutungane Papa Leo yasobanuye neza ibyavuzwe na Papa Francis I ku birebana n’ubutinganyi. Uyu Musenyeri Stephan uyobora Diyosezi ya Trier mu Budage yari yashyizeho umuhango wihariye wo guha umugisha ababana bahuje ibitsina muri Diyosezi ye. Ibi byavugurujwe binyuze mu ibaruwa ya 2024 yo muri Dekasiteri ishinzwe […]
Nkuko byatangajwe na Leta ya Vatikani, Nyirubutungane Papa Leo XIV agiye gusohora ibaruwa iri mu zitwa Encyclique, izibanda cyane ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano AI n’izamuka ryabwo. Byatangajwe ko iyi baruwa izasohoka tariki 25 Gicurasi ikaba ifite umutwe ugira uti: “Magnifica Humanitas”, ari byo “Ubumuntu Buhebuje” tugenekereje mu Kinyarwanda. Ikaba ari yo ya mbere ya Nyirubutungane […]
Umunyamerica Scott-Vicent Borba wavutse tariki 23 Kamena 1973 akaba yarahoze akora ibijyanye no gutunganya ubwiza, umunyamideli umuririmbyi n’umukinnyi wa filime, akaba n’uwashinze uruganda rwa ELF Beauty; ubu ni Umudiyakoni witegura guhabwa Isakramentu ry’Ubupadiri ku myaka ye 52. Yarivugiye ati: “natangiye kwiyumvamo umuhamagaro ubwo nari mfite imyaka 10. Gusa nabyemeye ntinze.” Scott witegura kuba Padiri muri […]
