Mu gushingira ku byakozwe na Musenyeri Stephan Ackermann w’Umudage, Nyirubutungane Papa Leo yasobanuye neza ibyavuzwe na Papa Francis I ku birebana n’ubutinganyi.
Uyu Musenyeri Stephan uyobora Diyosezi ya Trier mu Budage yari yashyizeho umuhango wihariye wo guha umugisha ababana bahuje ibitsina muri Diyosezi ye.
Ibi byavugurujwe binyuze mu ibaruwa ya 2024 yo muri Dekasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera ihagarariwe na Victor Cardinal Manuel Fernandez.
Papa yatangaje ko Ubuyobozi bwa Kiliziya busabye Abepisikopi b’Ubudage, mu buryo busobanutse, ko bahagarika icyo kemezo bafashe.
Yagize ati: “iyo Umupadiri atanze umugisha mu gusoza Igitambo cy’Ukarisitiya, cyangwa iyo Papa atanze umugisha mu gusoza ibirori runaka, nk’uwo twakiriye uyu munsi, uwo mugisha uba ari uw’abantu bose.”
Ibyo yabivuze yibutsa ibyo Papa Fransisiko yavuze ati: “tutti, tutti, tutti.” Bisobanuye “bose, bose, bose.” Avuga ko ari umugisha utagira abo uheza. Ariko bitavuze ko abo batemewe na Kiliziya bashyiriweho umugisha wihariye.
Yasoje agira ati: “ ndatekereza koi bi byateza amacakubiri aho kuzana ubumwe. Kandi tugomba gushaka inzira zo kubaka ubumwe bwacu muri Yezu Kristu no mubyo yigisha.”
Ubwo kandi Papa yavaga mu rugendo yakoreye muri Afurika, yavuze ko Ubuyobozi bwa Kiliziya, ahagarariye, butemera umugisha wihariye wagenerwa ababana bahuje ibitsina.
Aha yasubizaga Karidinali Marx nawe wari wasabye Abapadiri be ko bajya batanga iyo migisha. Yahakanye imigisha ihabwa ababana badahuje ibitsina. Ibyo bikanareba abatandukanye n’abo babanaga n’abagiye gushaka abandi bagore cyangwa abagabo.
