Inseko nziza ntabwo iza umuntu akuze. Itangirira ku myitwarire n’uburere umwana ahabwa kuva akiri muto, ndetse mbere y’uko iryinyo rye rya mbere rimera mu kanwa. Ubuzima bwo mu kanwa ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu, kandi ibibazo by’amenyo ni bimwe mu bibazo by’ubuzima bikunze kugaragara ku isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga […]
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko gukusanya amakuru yerekeye ubuzima bifasha Igihugu kumenya ishusho y’uru rwego mu buryo bwihuse ndetse kuri ubu u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rwo kuyifashisha mu kuvura abarwayi hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu nama yahuje inzobere zo mu rwego rw’ubuzima zaturutse mu bihugu 7 byo ku […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, kikagaragaza ko ari kimwe mu byiciro bifite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abaturage muri rusange. Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu mwaka wa 2024/2025 bwerekana ko umubare w’iki cyiciro wageze ku bantu ibihumbi 29, uvuye ku bihumbi […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje ko indwara y’Igituntu, Malariya, na Virusi itera SIDA (HIV) zifitanye isano ya hafi mu guca umubiri intege, by’umwihariko mu miryango iciriritse ndetse n’ifite ubushobozi budahagije bw’imibereho. Ibi byagarutsweho na Dr Yves Habimana Mucyo ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho yagize ati: “Izo ndwara zifitanye […]
Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 hijihijwe imyaka 25 ishize Leta y’u Rwanda ishyizeho ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli (Mutuelle de sante), ndetse hanerekanwa ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura mituweli bijyanye n’imisanzu mishya ivuguruye bikaba byabereye mu karere ka Gasabo na Kayonza. Hatangajwe serivisi ziyongereye kuzari zisanzwę zihabwa abakoresha mituweli zirimo kuyungurura amaraso ku bafite […]
Wabonye ukuntu nko mu muryango nyarwanda no mu muco rusange, kurira akenshi bifatwa nk’intege nke? Umwana abwirwa guceceka, umuntu mukuru akabwirwa ko “ungana nkawe adakwiye kuba arira”, naho naho ngo “amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.” Nyamara Ariko burya ni ukwibeshya, si ko ukuri kwa siyansi n’ubuzima bwo mu mutwe bubivuga. Kurira si intege nke, […]
Umujyi wa Kigali watanze ubutumwa bushishikariza abaturage kurushaho kwita ku isuku y’umubiri n’aho baba, ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 16 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwatangajwe, hagarutswe ku kamaro ko kuba umuntu w’umusirimu arangwa n’isuku aho atuye, aho akorera n’aho anyura. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije ko ari ngombwa koga umubiri wose ukoresheje […]
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangirijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda igikorwa cyo kubaga indwara y’igicuri, ni igikorwa cyateguwe mu gihe cy’icyumweru kigamije gufasha abarwayi bari basanzwe boherezwa kuvurirwa mu mahanga, by’umwihariko mu Buhinde. Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, gitangizwa habagwa umurwayi wa mbere. Uwo […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri gusuzuma uburyo mu gihe kiri imbere n’abahungu bashobora kujya bakingirwa virusi ya HPV, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ryayo mu baturage. HPV ni virusi izwiho gutera kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa n’abagore, kandi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. RBC igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu […]
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa Relief kuko itujuje ubuziranenge. Itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye “imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri […]
