Diamond Platnumz umuhanzi w’Umunya-Tanzania yatanze ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umuziki we bitabiriye igitaramo cye yakoreye i Kigali.
Diamond Platnumz Experience ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2026, muri BK Arena ahasanzwe haparikwa imodoka.
Uyu muhanzi waherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023, yeretswe urukundo rudasanzwe n’abatari bake bitabiriye iki gitaramo, biganjemo urubyiruko, na we yivayo mu kubataramira, abasusurutsa anababyinira mu gihe kirenga isaha.
Diamond yageze ku rubyiniro Saa Sita n’iminota 43, akurikiye abandi barimo Bruce Melodie wamaze iminota 45 ku rubyiniro, Nel Ngabo wamaze iminota 45 ku rubyiniro, Ish Kevin wahamaze iminota 30, DJ Marnaud na DJ Etania wo muri Uganda.
Gusa igitaramo cyarangiye Diamond adasezeye ku bakunzi be kuko yazimirijweho ibyuma Saa 02:02 mu gihe hari amakuru yavugaga ko yagombaga kuva ku rubyiniro Saa 01:45.
Bimwe mu byaranze iki gitaramo, ni uko imyambatire yitaweho aho umuntu yazaga yambaye imyenda migufi agasubizwa inyuma basabwa kujya guhindura kugira ngo bemererwe kwinjira bitandukanye n’ibyari bisanzwe mu rwego rwo guca ubwomanzi mu bakobwa bitabiraga ibitaramo bambaye imyenda itabambitse bikwiye.
Diamond Platnumz ataramiye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu atahataramira kuko yahaherukaga muri 2023, mu bitaramo bya Trace Awards na Giants of Africa Festival.
