Inama ihuza ibihugu byagizweho ingaruka n’intambara

Guhera tariki ya 25 kugeza 30 Gicurasi 2026 mu Rwanda hateraniye inama y’umuryango g7+ igamije gusangira ubumenyi no kongera imbaraga n’ubufatanye hagati yibihugu binyamuryango. Bakaba baje bahagarariwe na Helder da Costa. G7+ ni itsinda ry’ibihugu byihurije hamwe bihuriye ku kuba byaragiye bihura n’intambara cyangwa ibibazo by’ubutegetsi. Ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2010 I Dili ho […]

Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. H.E Paul kagame yakebuye abayobozi

Perezida Paul Kagame yanenze bikabije abayobozi batuzuza inshinganozabo baba barahawe mu nzego zitandukanye, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije. Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, ba minisitiri batandukanye n’abandi. […]

Rubavu: Abayobozi 3 bandikiye rimwe amabaruwa basezera ku mirimo yabo

Abakozi batatu bakoreraga Akarere ka Rubavu banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uw’Akagari n’umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO. Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyaransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Bugeshi, Dushimire Donatien. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa […]