Dusure ibice Yuhi V Musinga yatuyemo guhera igihe yimye Ingoma

Mu Gakenyeri ni mu mujyi wa Nyanza ahari hubatse umurwa w’Umwami YuhiV Musinga ndetse n’umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera. Ubu ni muMudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana,mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amateka ya Musinga ari i Nyanzayanditswe mu bitabo byinshi bivuga amateka y’u Rwanda ariko uwayavuyeimuzingo cyane ni Alexis Kagame Nk’uko Kagame […]

Insigamigani: Si Umurozi Ni Rubamba

Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvisha ko naka ari kirimbuzi kiri-mbura imbaga, ko adakwiye kugirirwa imbabazi; ni bwo bavuga bati : «Siumurozi ni rubamba!» Wakomotse kuri Rubamba wo mu Bibungo byaMukinga h’i Musambira (Gitarama);ahagana mu mwaka w’i 1800. Rubamba yari umukungu w’imyaka n’amatungo; agatwarwa n’umutware witwa Kabango. Bukeye Kabango aribwa n’ubwo bukire bwa Ruba-mba, ashaka […]

Ibikorwa remezo by’ingufu: Gaz ya Kivu iteganyijwe gutangira gukoreshwa mu 2028

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu iteganyijwe gutangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028, ni ukuvuga mu mezi atatu ya mbere y’uwo mwaka. Yasobanuye ko abazahabwa amahirwe yo kuyikoresha bwa mbere ari abafite ibikorwa bitekera hamwe, birimo ibigo by’amashuri, ibitaro n’ahandi […]

Dusure igishanga cy’Urugezi: Uko Nyirantwari yarokotse urupfu, akabyara Basebya wahungabanyije ubwami

Igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, ahahoze ari agace k’uBuberuka kari gakikijwe na Ndorwa, kagahana imbibi n’ u Rukiga ndetse n’uBufumbira byombi ubu biherereye mu gihugu cya Uganda. Urugezi ni igishanga kinini, ahanini kigizwe n’urukangaga ndetse n’urufunzo,ubu hakaba hari n’ibiti byahatewe n’ubuyobozi mu rwego rwo gufata neza. Ibibiti byatewe ngo bikingire Urugezi, iyo ubyitegereje […]

INKOMOKO Y’INSIGAMIGANI NAHO MISEKE NDARWANA

Uyu mugani umuntu awuca iyo abangamiwe n’ingorane bikaramba-nya; ni bwo abona ko agiye guseba agakorwa n’ikimwaro, noneho akihagararaho agira ati «N’aho Miseke ndarwana !» Wakomotse kuri Miseke w’iNyabimata ho muri Nshiri (Gikongoro);ahayinga umwaka w’i 1700. Miseke uwo yari atuye aho i Nyabimata ku nkiko y’Abadahemuka.Akaba intwari cyane; ndetse ngo we na Rugimbana rwa Matabaro wisheMakungu, […]

“Nyabwishongwezi: Agasozi katarangwa n’ibyatsi gusa, ahubwo n’amasomo y’ubutwari budashonga”

I Rwanda ruzindutse rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, amaso y’abatari bake akomeje guhangwa ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu Karere ka Nyagatare. Aka gasozi, kamenyekanye cyane nk’ahaguye Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, ntikagifatwa nk’ahantu nyaburanga gusa, ahubwo kamaze guhinduka ishuri ryo ku rwego rwo hejuru ku bifuza kwiga ubutwari n’urukundo rw’igihugu. […]

27/01/ 2026 Iburayi bari kwibuka Genocide yakorewe Abayahudi mu nsanganyamatsiko “Guhuza Ibisekuru”

INSHAMAKE KURI GENOCIDE Y’ABAYAHUDI (The Holocaust) Genocide yakorewe abayahudi: iri tsembabwoko ryabaye hagati ya 1938  na 1946 ubwo leta y’ubudage yari iyobowe na Adolf Hitler yafashe gahunda yo kurimbura imbaga y’abayahudi bivugwa ko abayahudi bishwe bagera kuri 6.000.000 Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari […]

Inkomoko n’amateka ya Village Urugwiro, Kugeza ibaye ibiro by’Umukuru w’Igihugu

Village Urugwiro ni inyubako ikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ari ho hakorera Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako imaze imyaka irenga 50 yubatswe, kandi imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa nk’ibiro bya Perezida wa Repubulika. Yubatswe mu 1975 ku nkunga y’Umuryango wahuzaga ibihugu bya Afurika […]

Amateka atangaje y’imva yu musirikare w’Umudage

Imva y’umusirikare w’Umudage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Kuri ubu ni muNtara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagarika Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni imva bigaragara ko ishaje. Ahagana muri za 1980 ku bwa Perefe (Préfet)Nshunguyinka François, iyo mva yigeze gucukurwa n’abagizi ba nabi bashakamo ubutunzi. Muri iyo myaka […]