Ambasaderi Johnston Busingye yagaragaje ko Afurika ikwiye kurushaho kwifashisha umutungo wayo mu gutera inkunga imishinga y’iterambere, cyane cyane iyibanda ku bikorwaremezo. Yabivugiye i Londres mu Bwongereza, kuruyu wa Mbere, mu nama yateguwe n’ishyirahamwe Eastern Africa Association, aho yagarutse ku kamaro ko guteza imbere amasoko y’imari, kongera ubufatanye mu rwego rw’imari no gushyiraho amategeko yorohereza ishoramari. […]
Umusozi wa Rutare uherereye mu Kagari ka Nyakavunga, mu Murenge waRutare, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu Rwanda rwohambere, aho hahoze ari mu Buganza. Mbere y’umwaduko w’abazungu, Rutare yatabarizwagaho abamin’abagabekazi batanze badafite ibisare. Imihango yo kubatabarizayayoborwaga n’abiru b’abanyamugogo bakomoka mu bwoko bw’Abatsobe.Abiru b’Abatsobe bari mu biru bayoboraga imihango ikomeye y’ibwami. Uretse i Rutare, […]
kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyasobanuye impamvu zashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’inganda 109 zakoraga ibinyobwa bisindisha, birimo n’inzoga zizwi cyane ku izina ry’ “Ibyuma”, ndetse gitegeka ko ibinyobwa byose byakorewe muri izo nganda bikurwa ku isoko. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafashwe mu rwego […]
Abantu barenga ibihumbi 65 bamaze kuva mu byabo nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye Umujyi wa Spokane, uherereye muri Leta ya Washington, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nkongi imaze gutwika inyubako amagana ndetse hari nibindi byangiritse bikomeye. Iyi nkongi yiswe Old Trails Fire yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 […]
Kigali – Uwashinze akaba anayobora Umuryango wa Gates Foundation, Bill Gates, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Center – NHIC), aho yamenyeshejwe uburyo u Rwanda rukoresha amakuru y’ubuzima n’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage. Mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, Gates yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. […]
Port Sudan, 13 Nyakanga 2026 – Urukiko rwa Sudani rwakatiye igihano cy’urupfu Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF), Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka “Hemedti”, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha bya jenoside. Uyu mwanzuro watangarijwe mu Mujyi wa Port Sudan, ugenzurwa na Leta ya Sudani, ku wa […]
Ku Cyarudahigwa hahoze ari mu karere k’Umutara hakaba haritiriwe ikiraroUmwami Mutara III Rudahigwa yari ahafite yororeragamo inka ku buryo bwakijyambere. Ahahoze icyo kiraro ubu ni mu Mudugudu wa Nsheke, Akagarika Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, mu Ntaray’Uburasirazuba. Hafi y’icyo kiraro ni ho ibiro by’Akagari ka Nsheke byubatse, kandi ni na yo sambu kubatsemo. […]
Ku Cyasemakamba ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma,Umurenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, Umudugudu waKiruhura, ahahoze ari mu Gisaka cy’Igihunya. Ni hafi y’amasanganoy’umuhanda munini Kigali-Rusumo n’umuhanda werekeza mu mujyi waKibungo. Aha havugwa kuba haratuye umutware wo mu Basa witwagaSemakamba mwene Shumbusho ya Vuningoma ya Rwasa. Semakambayabayeho ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera ndetse […]
Urukiko Rukuru, urugereko rwa Kigali, ruteganya kuburanisha urubanza rwa Victoire Ingabire ku wa 15 Kamena. Ingabire akurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, nyuma yo gutabwa muri yombi muri Kamena 2025. Muri uru rubanza, Victoire Ingabire arareganwa n’abandi bantu umunani barimo Sibomana Sylvain, Hagenimana Hamad, Rucubanganya Alexis, Ndayishimiye Jean Claude, Masengesho Emmanuel, Nahimana […]
Perezida Kagame Paul yitabiriye Inama ku Iterambere ry’Ahazaza ha Afurika izwi nka Africa Forward Summit, iri kubera i Nairobi muri Kenya. Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere, ikaba ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika, abashoramari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Innovation and Growth”, bisobanuye guhanga udushya no guteza imbere ubukungu. […]
