huriro AFC/M23 ryatangaje ko rikomeje kwakira amakuru rivuga ko hari ibitero byagabwe mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaba byaragize ingaruka ku baturage n’amatungo yabo.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iri huriro mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, ngo habaye igitero mu gace ka Rushoga gaherereye muri Teritwari ya Masisi. Yavuze ko muri icyo gikorwa, abaturage bamwe bagizweho ingaruka ndetse n’amatungo menshi arimo n’inka zirenga50 zapfuye .
Kanyuka kandi yavuze ko kuri uwo munsi habaye n’ibindi bitero mu duce twa Lumbishi no muri Rutare, muri Teritwari ya Kalehe. Yongeyeho ko ibi bikorwa byateye impungenge mu baturage, aho bamwe bahise bahunga ingo zabo kubera umutekano muke.
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo hari n’ibitero byakoreshejwe indege z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4, byibasiye ahantu hatandukanye mu masaha atandukanye y’uwo munsi.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, harimo gusenyuka kw’imitungo n’ihungabana ry’umutekano. Iri huriro risaba ko habaho ubwitabire bw’umuryango mpuzamahanga mu gukurikirana iby’aya makuru no gufasha mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke muri ako gace.
Ku rundi ruhande, nta tangazo riratangazwa n’inzego za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku birebana n’aya makuru.
Abasesenguzi b’ibibazo byo mu karere bagaragaza ko umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kugira ingaruka ku baturage, bityo hakenewe imbaraga z’impande zitandukanye mu gushaka amahoro arambye.
