
Urugero rw’umuziki nyarwanda rugeze ku rundi rwego mu ruhando mpuzamahanga, nyuma y’aho umuhanzi Elvin Cena yanditse amateka adasanzwe. Indirimbo ye yise ‘Let Me Be’ ubu ni yo iyoboye izindi 10 zo mu njyana ya Afrobeat zumvwa cyane ku rubuga rwa Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhigo utari usanzwe ugerwaho n’abahanzi bakiri bato mu buryo nk’ubu.
Elvin Cena, umusore w’imyaka 21 y’amavuko kuri ubu ubarizwa mu Bufaransa aho akomereje amasomo, yageze kuri uyu mwanya w’icyubahiro mu cyumweru gisoza ku wa 9 Gicurasi 2026. Icyatumye iyi nkuru iba idasanzwe kurushaho, ni uko iyi ndirimbo yatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), biba inshuro ya mbere indirimbo ikozwe muri ubu buryo ishyizwe ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rukomeye.
Urugendo rw’iyi ndirimbo rwatangiye mu buryo bw’ibanga. Mu rwego rwo kugerageza uko abantu bazayakira adashaka guhita agaragara, Cena yayisohoye akoresheje izina rishya rya ‘The Second Voice’. Nyuma yo kubona ko indirimbo itangiye guca ibintu kuri YouTube no ku zindi mbuga, ni bwo yiyerekanye nk’um nyiri igihangano maze ayishyira kuri shene ye isanzwe.
Iyi ndirimbo ‘Let Me Be’ yashoboye guhigika ibihangange muri uyu muziki. Ku rutonde rwa Billboard rw’iki cyumweru, Elvin Cena ari ku mwanya wa mbere, agakurikirwa n’umuhanzi Tyla ufite indirimbo ‘Chanel’ ku mwanya wa kabiri na ‘Water’ ku wa gatatu. Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Asake, Omah Lay, Wizkid, Tems n’abandi, bose bakaba basigaye inyuma y’uyu muhanzi w’Umunyarwanda.
Kuva mu mwaka wa 2020 ubwo yatangiraga umuziki, Elvin Cena yagiye ahura n’imbogamizi zo kumenyekana, ariko ubu ‘Let Me Be’ imugize ikimenyabose ku Isi. Ibi bigaragaje ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano bishobora guha amahirwe mashya abahanzi bafite impano ariko batarabona aho amenera mu ruganda rwa muzika ruri guhinduka cyane muri iki gihe.
