Burna Boy yaje ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa billboard

0 minutes, 46 seconds Read

Burna Boy, umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Oguluyanditse yanditse amateka yo kuba umunyamuziki w’Umunyafurika wa mbere ugize indirimbo ije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 200 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard cyane kurusha izindi ku Isi (Billboard Global 200 Songs).

Indirimbo ye Dai Dai niyo yamugejeje kuri uru rwego akaba yarayikoranye n’umuhanzi w’Umunya-Colombia, Shakira,Iyi ndirimbo yabo yaje ku mwanya wa mbere muri iki cyumweru ni iyemewe y’igikombe cy’Isi cya 2026 ikaba ihagarariye izindi zigize album yacyo.

Ni iya mbere kuri uru rubuga muri 200 zikunzwe cyane ku Isi muri rusange ndetse ikongera ikaba iya mbere muri 200 zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe mu ho imikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera.

Yanakuyeho imyanya 12 yose ku mwanya yari iriho mu cyumweru gishize. Yabaye iya 55 ku rutonde rw’indirimbo zumviswe cyane kuri Billboard Hot 100.

Ibi bikomeje kugaragaza ko umuziki w’Afrika uri gutera imbere ugereranyije nibihe byatambutse.
Bikaba bitanga icyizere ku ruhando mpuzamahanga.

About The Author

author

David Blessing

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *