ATLANTA, GEORGIA - JULY 15: Lionel Messi #10 of Argentina competes for the ball against Elliot Anderson #8 of England during the FIFA World Cup 2026 Semi Final match between England and Argentina at Atlanta Stadium on July 15, 2026 in Atlanta, Georgia. (Photo by Patrick Smith - FIFA/FIFA via Getty Images)

Ese Argentine yaba igiye kongera gutwara igikombe cy’isi iri kumwe na Messi? ntibishoboka

author
1 minute, 50 seconds Read

Argentine yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Enzo Fernandez na Lautaro Martinez mu minota ya nyuma Ubwo Anthony Gordon yari yafunguye amazamu mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi wahuje Argentine n’u Bwongereza.

Ni umukino wabanje kugora cyane Argentine, ndetse yinjizwa n’igitego cyashyizwemo na Anthony Gordon ku munota wa 55, bisaba ko Argentine iva inyuma ikajya kwishyura.

Lionel Messi yatanze imipira ibiri ivamo ibitego, afasha Argentine kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, iba inshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2022, ndetse anashimangira kuba uwa mbere ku Isi utanze iyi mipira, aho afite 12.

Ku munota wa 85 ubwo icyizere cy’abafana cyari cyashize, Messi yatanze umupira kuri Enzo Fernandez, yishyura igitego cya mbere, hanyuma ku munota wa kabiri w’inyongera aha undi Lautaro Martinez wavuyemo igitego cy’intsinzi.

Lionel Messi ni we wabaye umukinnyi mwiza mu mukino, iba inshuro ya gatanu mu mikino irindwi amaze gukina muri iri rushanwa, ndetse yuzuza n’imipira 12 yatanze mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi.

Kubera gutanga iyi mipira akanagerageza gucenga inshuro icyenda muri uyu mukino, byatumye aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mikino yo gukuranwamo mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva mu 1966.

Mu mipira 12 kandi yatanze, 10 yose yabonetse mu mikino yo gukuranwamo, na byo bituma aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mateka y’Isi, kuko nta wundi urarenza imipira umunani.

Lionel Messi ufite Ballon d’Or 8 ari na we ufite nyinshi mu mateka y’Isi, yatumye u Bwongereza buba ikipe imwe rukumbi yabanje igitego mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi, ariko ntikine umukino wa nyuma ku nshuro ya 2 muri iki kinyejana cya 21, kuko byayibayeho no mu 2018.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ukazahuza Argentine yegukanye irushanwa mu 2022 na Espagne yaryegukanye mu 2018.

Aya makipe yombi agiye Guhura ku nshuro yabo ya 2 mu mateka y’igikombe cy’isi, kuko umukino umwe rukumbi wabahuje, hari kuwa 13 Nyakanga 1966 mu mikino y’amatsinda kuri stade Villa Park, Birmingham yo mu Bwongereza. uyu mukino warangiye Argentine itsinze Espagne 2-1 maze ibasha guhita ikomeza muri 1/4.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *