TikTok yatangije ikoranabuhanga rifasha abantu guhaha no kwishyura

TikTok yatangaje uburyo bushya bwo korohereza abakoresha bayo kugura ibicuruzwa batavuye kuri uru rubuga. Muri ubwo buryo harimo AI shopping assistant, umufasha wifashisha ubwenge buhangano, hamwe na one-click checkout, uburyo butuma umuguzi yishyura mu ntambwe nke. Umufasha wa AI ukora nk’igikoresho cyo kuganira, aho umukoresha ashobora kubaza ibibazo ku bicuruzwa ashaka kugura, birimo imiterere yabyo, […]

Kinshasa yagejeje dosiye ya FDLR no kwa Museveni

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushaka inkunga y’ibihugu by’akarere mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubacumbikira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Iki kibazo kiri mu by’ingenzi Kinshasa ikomeje kuganiraho n’abafatanyabikorwa bayo mu karere, mu gihe umwuka w’amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje, aho […]

Nigeria: Abarenga 50 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Abantu nibura 50, benshi muri bo bakaba ari abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, muri Leta ya Sokoto. Ubwo bwato bwari butwaye abahinzi n’abandi bakozi bari bagiye mu mirimo yo gusarura umuceri. Abatangabuhamya batandukanye batanze imibare itandukanye y’abari muri ubwo bwato, aho bamwe bavuga ko bari barenga 70, mu gihe […]

Ebola muri RDC: Virusi ishobora kuba yaraturutse ku nyamaswa

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gishobora kuba cyaratangiriye ku nyamaswa, aho kuba cyarakomotse ku bwandu bwari busanzwe bukwirakwira mu bantu. Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bukaba bwarakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi […]

Igitero cy’u Burusiya cyateje inkongi ku cyambu cya Ukraine, Zelenskyy asaba America misile

Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero ku bikorwa remezo by’icyambu cya Izmail, mu majyepfo ya Ukraine, bituma umuriro ufata, nk’uko abayobozi bo muri ako gace babitangaje. Ubuyobozi bw’Akarere ka Izmail bwabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ko igitero cy’Uburusiya cyibasiye ibikorwa remezo by’icyambu, bikangiza bimwe mu bikorwa ndetse hagatangira inkongi y’umuriro. Abatabazi n’abashinzwe kuzimya […]

RDC: Guverinoma yanze abayobozi ba kaminuza bashyizweho na AFC/M23 i Goma na Bukavu

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itazemera abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu mijyi ya Goma na Bukavu. Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga (ESU-RSI) yavuze ko izo mpinduka nta gaciro zifite mu mategeko, kuko ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’ibigo bya Leta buri mu […]

Ese Argentine yaba igiye kongera gutwara igikombe cy’isi iri kumwe na Messi? ntibishoboka

Argentine yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Enzo Fernandez na Lautaro Martinez mu minota ya nyuma Ubwo Anthony Gordon yari yafunguye amazamu mu minota ya mbere y’igice cya kabiri. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ni bwo […]

RDC yashyizeho umuyobozi mushya wo kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyizeho Dr Steve Ahuka kugira ngo ayobore ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Icyemezo cyatangajwe nyuma y’inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana no guhangana na Ebola yabaye ku wa 13 Nyakanga 2026 i Kinshasa, […]