Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyakajije ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Liban mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah, nyuma y’ibitero bya drones byagabwe ku ngabo za Israel mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Amakuru aturuka muri Liban avuga ko abantu nibura 31 bamaze kugwa mu bitero bya Israel byibasiye uduce dutandukanye two mu majyepfo y’iki gihugu. Hari kandi abandi benshi bakomeretse ndetse ibikorwa remezo bimwe birangirika.
Ku ruhande rwa Hezbollah, uyu mutwe watangaje ko wagabye ibitero bya drones ku birindiro by’ingabo za Israel mu majyaruguru ya Israel, uvuga ko ibyo bikorwa biri mu rwego rwo gusubiza ibitero bikomeje kugabwa muri Liban.
Ubwiyongere bw’iyi mirwano buri gutera impungenge amahanga, mu gihe hakomeje impungenge z’uko amakimbirane hagati ya Israel na Hezbollah ashobora gukwira mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibitero hagati y’impande zombi bishobora kurushaho guhungabanya umutekano muri aka karere, cyane cyane mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje kugorana.

