Abantu nibura 34 bapfuye, abandi 19 barakomereka nyuma y’uko igisenge cy’ishuri ryigenga rya Al-Khair giherereye mu gace ka Dir Colony, mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan, kibagwiriye. Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, aho amakuru yatangajwe n’ibitaro byo muri ako gace agaragaza ko benshi mu bahitanywe na yo ari abana bari munsi y’imyaka […]
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushaka inkunga y’ibihugu by’akarere mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubacumbikira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Iki kibazo kiri mu by’ingenzi Kinshasa ikomeje kuganiraho n’abafatanyabikorwa bayo mu karere, mu gihe umwuka w’amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje, aho […]
Abantu nibura 50, benshi muri bo bakaba ari abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, muri Leta ya Sokoto. Ubwo bwato bwari butwaye abahinzi n’abandi bakozi bari bagiye mu mirimo yo gusarura umuceri. Abatangabuhamya batandukanye batanze imibare itandukanye y’abari muri ubwo bwato, aho bamwe bavuga ko bari barenga 70, mu gihe […]
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gishobora kuba cyaratangiriye ku nyamaswa, aho kuba cyarakomotse ku bwandu bwari busanzwe bukwirakwira mu bantu. Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bukaba bwarakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi […]
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itazemera abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu mijyi ya Goma na Bukavu. Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga (ESU-RSI) yavuze ko izo mpinduka nta gaciro zifite mu mategeko, kuko ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’ibigo bya Leta buri mu […]
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye icyiciro gishya cy’ibitero bya gisirikare kuri Iran, avuga ko bigamije kugabanya ubushobozi bw’iki gihugu bwo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati. Trump yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bizakorwa mu buryo bukomeye kandi bishobora gukomeza no mu minsi ikurikiraho. Ubuyobozi bw’Ingabo za […]
Ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho rikomeje kwigarurira uduce two muri Teritwari ya Fizi, aho ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga, ryafashe agace ka kwa Mulima nyuma y’imirwano yahuje izi mpande n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abazifasha. Amakuru ava muri ako gace avuga ko nyuma y’iyo mirwano, ingabo […]
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya Ebola, ihagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’umurwa mukuru Kinshasa. Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri ushinzwe Umutekano, Jacquemain Shabani, mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu zirimo Ituri, Kivu […]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko u Rwanda rushobora guhura n’izamuka rikomeye ry’imyuka ihumanya ikirere mu myaka iri imbere, mu gihe ingamba zo kuyigabanya zitashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Raporo nshya igaragaza uko igihugu gihagaze mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, yerekana ko imyuka ihumanya ikirere yagiye yiyongera uko imyaka ishira. Mu mwaka wa 2006, […]
Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bari basanzwe biga muri INES Ruhengeri birukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ribahuza n’ibikorwa bihungabanya umutekano. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba banyeshuri bakekwagaho ibikorwa birimo gukorera urugomo abatwara moto, gutera ubwoba abaturage ndetse no gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma […]
