Perezida wa Kenya, William Ruto, yatanze ibisobanuro ku mpaka zimaze iminsi zivugwa ku mushinga wo gushyiraho ikigo cyihariye cyo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola, nyuma y’impaka n’imyigaragambyo byagaragajwe n’abaturage bamwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Ruto yavuze ko gahunda iri gukorwa igamije kongerera igihugu ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo, aho yashimangiye ko ubuzima […]
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyakajije ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Liban mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah, nyuma y’ibitero bya drones byagabwe ku ngabo za Israel mu majyaruguru y’icyo gihugu. Amakuru aturuka muri Liban avuga ko abantu nibura 31 bamaze kugwa mu bitero bya Israel byibasiye uduce dutandukanye two mu majyepfo y’iki […]
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwagaragaje ko nubwo abanyamakuru benshi bafite amashuri makuru, imibereho yabo ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubera imishahara mike n’akazi kadahoraho. Raporo ya 2026 Rwanda Media Sector Mapping yerekanye ko abarenga 78% by’abakora umwuga w’itangazamakuru bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe hafi kimwe cya kabiri cyabo bize amasomo […]
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo, zafashe agace ka Kinigi gaherereye mu Murenge wa Katoy, muri Teritwari ya Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’inyeshyamba za AFC/M23. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, […]
Ikinyamakuru BTN TV cyatangaje ko kimaze igihe gihura n’imbogamizi mu kubona amakuru atangwa n’Umujyi wa Kigali, gisaba inzego zitandukanye kwibutsa Umuvugizi w’uyu mujyi, Emma Claudine, inshingano zo gutanga amakuru ku bitangazamakuru. Mu butumwa cyashyize ku rubuga nkoranyambaga X, BTN TV yavuze ko hari inkuru nyinshi cyagiye gishaka gutangaho ibisobanuro biturutse ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, […]
Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene wamamaye nka M Irene, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, M Irene washinze inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire, yifashishije amafoto atandukanye agaragaza […]
Mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi 2026, Umujyi wa Kigali wongeye kugaragaza ko ari wo mutima w’ibiganiro bigamije impinduka muri Afurika. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, Village Urugwiro yakiriye Abakuru b’Ibihugu batandukanye baje kwitabira inama ya Africa CEO Forum.Iyi nama yatangiye mu 2012 ibaye ku nshuro ya 13, ikaba itegurwa na Groupe Jeune […]
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imiryango ya sosiyete sivili igaragaza impungenge ku bikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara muri politiki y’iki gihugu. Ibi bije nyuma y’aho inyubako ikoreramo icyicaro cy’ishyaka rya Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rifitanye isano n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila, itwikiwe […]
Igitero cyakozwe n’umugabo witwaje imbunda n’ibindi byuma cyabereye mu White House mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026, mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari mu musangiro n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu. Uyu mugabo w’imyaka 31, wamenyekanye ku izina rya Cole Tomas Allen ukomoka muri Torrance muri Leta ya California, yafunguye umuriro arasa […]
Uwari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rubira II mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare yirukanwe mu kazi azira kwiba ibiryo bigenewe abanyeshuri akabigurisha mu gihe yiteguraga kwakira ibindi bizakoreshwa mu gihembwe cya gatatu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu muyobozi w’ishuri yari yarasigaranye ibiro 460 by’ibiribwa bitakoreshejwe mu gihembwe cya Kabiri. Mu gihe […]
