Ishimwe Vestine yaciwe Ihazabu ingana na 200,000frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu y’urukiko. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga iburanisha kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana. Umucamanza yavuze ko […]

Agahinda kose ISHIMWE Vestine yagize kubera ku bana na Ouédraogo yagashyize ku mugaragaro

Ishimwe Vestine wo mu itsinda ‘Vestine & Dorcas’ yagaragaje agahinda ke kose n’urugendo yanyuzemo avuga ko ruruhije rurimo kutumva inama yagirwaga kubera Idrissa Jean Luc Ouédraogo bashakanye, agira inama abantu kwirinda “abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana.” Ni ubutumwa bureburebure yashyize hanze abwita inkuru ya Ishimwe, yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, […]

Abana barenga 200 bahawe ibikoresho by’ishuri n’umuryango Fruits of Love

Umuryango Fruits of Love usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gukwirakwiza no gusangira ibikorwa by’urukundo mu Rwanda, wifatanyije n’ababyeyi ndetse n’abana bo mu murenge wa Cyinzuzi wo mukarere ka Rulindo, utanga ibikoresho by’ishuri ku bana barenga 200. Ni igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Cyinzuzi, ahari hahuriye ubuyobozi bw’umurenge, abanyeshuri n’ababyeyi baturutse mu tugari dutandukanye, […]

Umuryango Fruits of Love washimiwe igikorwa cyo gusanira inzu n’igikoni umukecuru utuye i Nyamirambo

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2026, Umuryango fruits of Love wasubukuye igikorwa cy’urukundo cyo gusanira inzu umukecuru w’imyaka 74 usanzwe utuye mu karere ka nyarugenge umurenge wa Nyamirambo akagali ka Rugarama umudugudu wa Kiberinka mu isibo ya Ubutwari. Byatangiye ari ikifuzo cyo gufasha umwe mu barokotse Genoside yakoretwe abatutsi mu 1994, ariko birangira kivuyemo ubuhamya […]

Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe bugera kuri 32°C muri Nyakanga 2026

Kigali – Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga 2026 kuzaba kwiganjemo izuba risanzwe ryo mu gihe cy’impeshyi, aho ubushyuhe buzazamuka mu bice byinshi by’u Rwanda, mu gihe imvura izagwa izaba iri munsi y’impuzandengo isanzwe igwa muri uku kwezi. Nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya 20°C na […]

Burera: Abanyeshuri batawe muri yombi nyuma yo gukubita abarimu

Mu Karere ka Burera hafatiwe abanyeshuri icyenda bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukubita abarimu mu bihe bitandukanye, ibintu byatumye inzego z’umutekano zitangira iperereza kuri ibyo byaha. Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba, ruherereye mu Murenge wa Butaro, abanyeshuri barindwi bari hagati y’imyaka 15 na 18 batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita abarimu batatu. Abo […]

U Rwanda Rwahura n’Ikibazo Gikomeye cy’Ikirere Mu 2040 Niba Nta Gikozwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko u Rwanda rushobora guhura n’izamuka rikomeye ry’imyuka ihumanya ikirere mu myaka iri imbere, mu gihe ingamba zo kuyigabanya zitashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Raporo nshya igaragaza uko igihugu gihagaze mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, yerekana ko imyuka ihumanya ikirere yagiye yiyongera uko imyaka ishira. Mu mwaka wa 2006, […]

H.E Paul Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, Umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame yagize Brigadier General Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF, kumwanya asimbuyeho Brig, Gen. Ronald RWIVANGA Brig. Gen. Karuretwa, umaze imyaka 30 mu Ngabo z’u Rwanda kandi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane bwa Gisirikare n’Ibindi Bihugu, azakora inshingano z’Umuvugizi […]

Abanyeshuri 8 b’Abanya-Sudani y’Epfo Birukanywe mu Rwanda

Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bari basanzwe biga muri INES Ruhengeri birukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe ribahuza n’ibikorwa bihungabanya umutekano. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba banyeshuri bakekwagaho ibikorwa birimo gukorera urugomo abatwara moto, gutera ubwoba abaturage ndetse no gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma […]

Ubutabera bwaratsinzwe: Uko Isaac Wright Jr. yivumburiye ubwenge akirenganura.

Inkuru ya Isaac Wright Jr. ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko kwihangana, ubwenge, no gushaka ubutabera bishobora guhindura ubuzima, ndetse n’igihe umuntu afunzwe arengana.​ Igifungo cy’akarengane​ mu mwaka wa 1991, Isaac Wright Jr. yari umuproducer w’umuziki utuye muri New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubuzima bwe bwahindutse akaga ubwo yafatwaga agashinjwa kuba […]