Umushinga Green Gicumbi wita ku bidukikije wasoje imirimo yawo ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2026, nyuma y’imyaka 6 wari umaze ukorera ibikorwa binyuranye mu Karere ka Gicumbi. Uyu mushinga ushamikiye kuri Minisiteri y’Ibidukikije wageze mu mirenge 9 kuri 21, mu bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’Umuvumba cyari cyarangiritse kandi ari cyo gifatiye runini abaturage b’Akarere ka Gicumbi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.
Ibindi bikorwa byakozwe binyuze mu mushinga Green Gicumbi birimo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe hakorwa amaterasi ndetse haterwa ibiti birwanya isuri ku misozi yo mu mirenge 9 n’uburyo burambye bwo gucunga amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho ndetse no guteza imbere bijyanye n’uburyo bwo guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.
Uyu mushinga wubatse imidugudu 2 yatujwemo imiryango 100, ni ukuvuga uwa Kaniga urimo imiryango 60 n’uwa Rubaya urimo 40, ikaba yubatse mu buryo bw’imiturire itangiza ibidukikije kandi ibasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye umusanzu uyu mushinga wa Green Gicumbi, wagize mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abatuye Gicumbi. yagize ati:
“Nta gushidikanya ko ibikorwa umushinga wakoze byagize uruhare mu kuzamura abaturage, nk’uko byagiye bigaragazwa n’ibipimo by’ubushakashatsi butandukanye. Ibi biraduha inshingano zo kuzakomeza kubungabunga ibyo umushinga Green Gicumbi wagezeho ndetse no kubibyaza umusaruro.”
Incamake y’Umushinga Green Gicumbi
Umushinga Green Gicumbi, ufite intego zo kwita kumihindagurikire y’ikirere mukarere ka Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini y’u Rwanda igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Watangijwe ku wa 26 Ukwakira 2019, ukaba wari umushinga w’igihe cy’imyaka itandatu. Wibanze mu Karere ka Gicumbi District mu Ntara y’Amajyaruguru, ukorera mu mirenge icyenda kandi ugirira akamaro abaturage hafi 250,000, cyane cyane abahinzi bato bato.
Uyu mushinga watewe inkunga cyane n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije Green Climate Fund (GCF) gifite agaciro ka miliyoni hafi 32.8 z’amadolari y’Amerika, ushyirwa mu bikorwa na Rwanda Green Fund (FONERWA) ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Umushinga ugamije gukemura ibibazo bikomeye byatewe n’imihindagurikire y’ikirere nko gutwarwa kw’ubutaka, inkangu, imyuzure ndetse no kwangirika kw’amashyamba mu gace ka Muvumba gafite imisozi myinshi.
Green Gicumbi ni urugero rwiza rw’ingamba z’u Rwanda zo guteza imbere iterambere rirengera ibidukikije kandi wahinduye ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere amahirwe yo kubaka iterambere rirambye mu cyaro. Uyu mushinga uhuza gusubiranya ibidukikije, ibikorwa remezo bigezweho, no guteza imbere ubukungu bw’abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza irambye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique ubwo yari mumuhango wo gusoza umushinga wa Green GicumbiEmmanuel Nzabonimpa, Mayor wakarere ka Gicumbi mumuhango wo gusoza umushinga wa Green Gicumbi