Umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko Shene ye ya YouTube yitwa Yago TV Show yahawe Strike eshatu, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, bashingiye ku biganiro bitandukanye aba bombi bagiranye mu bihe byashize. Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Yago yavuze ko YouTube […]
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu y’urukiko. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga iburanisha kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana. Umucamanza yavuze ko […]
kuri uyu wa kabiri taliki 13 Ukwakira 2026 ni kunshuro ya 32 ibi biganiro biri kuba aho byahurije hamwe abagize ayo mahuriro baturutse muturere twa Huye, Nyanza na Gisagara. muri ibi biganiro kandi minisitiri w’ubumwe bwabanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene niwe mushyitsi mukuru mubabyitabiriye. Ibiganiro mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihabwa umwanya wihariye mu […]
Ambasaderi Johnston Busingye yagaragaje ko Afurika ikwiye kurushaho kwifashisha umutungo wayo mu gutera inkunga imishinga y’iterambere, cyane cyane iyibanda ku bikorwaremezo. Yabivugiye i Londres mu Bwongereza, kuruyu wa Mbere, mu nama yateguwe n’ishyirahamwe Eastern Africa Association, aho yagarutse ku kamaro ko guteza imbere amasoko y’imari, kongera ubufatanye mu rwego rw’imari no gushyiraho amategeko yorohereza ishoramari. […]
Umusozi wa Rutare uherereye mu Kagari ka Nyakavunga, mu Murenge waRutare, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu Rwanda rwohambere, aho hahoze ari mu Buganza. Mbere y’umwaduko w’abazungu, Rutare yatabarizwagaho abamin’abagabekazi batanze badafite ibisare. Imihango yo kubatabarizayayoborwaga n’abiru b’abanyamugogo bakomoka mu bwoko bw’Abatsobe.Abiru b’Abatsobe bari mu biru bayoboraga imihango ikomeye y’ibwami. Uretse i Rutare, […]
TikTok yatangaje uburyo bushya bwo korohereza abakoresha bayo kugura ibicuruzwa batavuye kuri uru rubuga. Muri ubwo buryo harimo AI shopping assistant, umufasha wifashisha ubwenge buhangano, hamwe na one-click checkout, uburyo butuma umuguzi yishyura mu ntambwe nke. Umufasha wa AI ukora nk’igikoresho cyo kuganira, aho umukoresha ashobora kubaza ibibazo ku bicuruzwa ashaka kugura, birimo imiterere yabyo, […]
Mu gihe inkuru yabo yari imaze guhabwa urubuga mu binyamakuru nka BBC ndetse ikagera no mu nkiko, Zahhad na Ziya Paval, umuryango w’abateramo imboni b’aba-transgender wo muri Kerala mu Buhinde, baciye agahigo ko kubyara umwana wabo bwite. Uyu muryango wubatse kuva muri 2020 wari wabanje gutekereza kurera umwana w’undi, ariko nyuma baza gufata icyemezo cyo […]
Ishimwe Vestine wo mu itsinda ‘Vestine & Dorcas’ yagaragaje agahinda ke kose n’urugendo yanyuzemo avuga ko ruruhije rurimo kutumva inama yagirwaga kubera Idrissa Jean Luc Ouédraogo bashakanye, agira inama abantu kwirinda “abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana.” Ni ubutumwa bureburebure yashyize hanze abwita inkuru ya Ishimwe, yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, […]
Umuryango Fruits of Love usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gukwirakwiza no gusangira ibikorwa by’urukundo mu Rwanda, wifatanyije n’ababyeyi ndetse n’abana bo mu murenge wa Cyinzuzi wo mukarere ka Rulindo, utanga ibikoresho by’ishuri ku bana barenga 200. Ni igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Cyinzuzi, ahari hahuriye ubuyobozi bw’umurenge, abanyeshuri n’ababyeyi baturutse mu tugari dutandukanye, […]
Abagize itsinda rya ‘Moriox CBC’ berekeje muri Kyrgyzstan aho batumiwe mu irushanwa Mpuzamahanga rya ‘World Nomad Games 2026’, riteganyijwe ku wa 1-6 Nzeri 2026. Aba bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2026, aho byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira ibirori byo gusoza imikino ya ‘World Nomad Games 2026’ ku wa 6 Kanama 2026. […]
