Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, yegukanye igihembo cya PFA Players’ Player of the Year cy’umwaka w’imikino wa 2025/26, nyuma yo gutorwa na bagenzi be bakina umupira w’amaguru. Igihembo gisoza umwaka udasanzwe kuri Fernandes, kuko mbere yari yanegukanye Premier League Player of the Season ndetse na FWA Footballer of the Year.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal, wari usanzwe wegukanye ibihembo bya Premier League Player of the Season ndetse na Football Writers’ Association Footballer of the Year, yongeye gutorerwa na bagenzi be bakina umupira w’amaguru. Fernandes abaye umukinnyi wa mbere wa Manchester United wegukanye igihembo cya PFA kuva Wayne Rooney agitsindira mu 2010.
Fernandes yagize umwaka w’imikino udasanzwe, aho yatanze passe décisive, assists 21 muri Premier League, akaba ari yo mibare myinshi kurusha iy’undi mukinnyi wese mu mateka y’iyi shampiyona. Yarenze ku ntego yari isanzweho ya passe décisive 20 yari ihuriweho na Thierry Henry muri 2002/03 na Kevin De Bruyne muri 2019/20.
Usibye izo passe décisive, Fernandes yatsinze ibitego icyenda mu mikino 35 ya shampiyona. Uburyo bwe bwo guhanga ibitego no kuyobora ikipe bwagize uruhare rukomeye mu kuzahura Manchester United yari itangiye kongera kwitwara neza iyobowe n’umutoza Michael Carrick. United yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, ibona n’itike yo kugaruka muri UEFA Champions League.
Fernandes w’imyaka 31 yatsinze abandi bakinnyi bari ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, barimo Gabriel Magalhães, David Raya na Declan Rice ba Arsenal, ndetse na Erling Haaland na Rayan Cherki ba Manchester City.
Ibirori byabaga kunshuro ya 53 bya PFA Awards byabereye kuri The Opera House iri kuri Quay Street i Manchester, bihuriza hamwe abakinnyi, abatoza n’abandi bantu bakomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza.
Fernandes yakiriye igihembo cye imbere y’abafana bo mu mujyi wa Manchester, ari kumwe n’umugore we Ana Pinho. Mu ijambo rye, yashimiye bagenzi be bamuhundagajeho amajwi.
Yagize ati:“Ni bo duhangana mu kibuga, kandi ntibyoroshye gutora umuntu musanzwe muhangana mukibuga. Ni yo mpamvu iki ari igihe kidasanzwe kuri njye.”
Fernandes si we wenyine wagaragaje ubuhanga muri iri joro. Umukinnyi wa Manchester City mu bagore, Khadija “Bunny” Shaw, yegukanye igihembo cya Women’s PFA Players’ Player of the Year ku nshuro ya kabiri. Yari yanegukanye igihembo cya FWA ndetse arangiza ari we watsinze ibitego byinshi muri Women’s Super League, afite ibitego 21, ubwo Manchester City yatwaraga shampiyona.
Nico O’Reilly wa Manchester City yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu bagabo, mu gihe Olivia Smith wa Arsenal yegukanye icy’abagore. Umutoza w’icyamamare Sir Kenny Dalglish na we yashimiwe ku bw’ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru.
Arsenal, yatwaye Premier League, yatanze abakinnyi batanu mu ikipe y’umwaka ya PFA, mu gihe Manchester City, yabaye iya kabiri, yatanze bane.
Ikipe y’umwaka ya PFA Premier League 2025/26: David Raya (Arsenal), Gabriel Magalhães (Arsenal), Nico O’Reilly (Manchester City), William Saliba (Arsenal), Jurriën Timber (Arsenal), Bruno Fernandes (Manchester United), Declan Rice (Arsenal), Rayan Cherki (Manchester City), Erling Haaland (Manchester City), Antoine Semenyo (Manchester City), Igor Thiago (Brentford)
Kugaragaramo kwa Raya, Gabriel, Saliba na Timber mu bwugarizi, ndetse na Rice mu kibuga hagati, byagaragaje uruhare rukomeye aba bakinnyi bagize mu gufasha Arsenal gutwara igikombe.
Ku rundi ruhande, Manchester City yagaragaje imbaraga mu busatirizi binyuze kuri Haaland, Cherki na Semenyo, mu gihe O’Reilly na we yahawe umwanya kubera uburyo yagaragaje ko ashobora gukina mu myanya itandukanye.
Fernandes ni we mukinnyi wenyine wa Manchester United wagaragaye muri iyi kipe y’umwaka. Ibi byari igihembo gikomeye ku mukinnyi wagize uruhare runini mu guha United imbaraga mu busatirizi no kuyifasha gusubira mu makipe akomeye y’i Burayi.
Kuri Fernandes, igihembo cya PFA gifite umwihariko kuko gitangwa n’abakinnyi bagenzi be bahura na we mu kibuga. Cyabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 wari umwe mu myiza cyane mu mwuga we, ndetse ko ubuhanga n’ubuyobozi bwe byagize uruhare mu gusubiza Manchester United ku rwego rwo guhatanira iby’ingenzi mu mupira w’amaguru w’i Burayi.
