Papa Léo XIV aragirira uruzinduko rwe rwambere mu bufaransa guhera tariki ya 25 Nzeri 2026

author
0 minutes, 59 seconds Read

Nyirubutungane Papa Leo XIV ateganya gukorera uruzinduko rwa Gishumba mu Bufaransa guhera tariki 25 kugera 28 Nzeri uyu mwaka, nk’uko tubikesha itangazo  Ibiro Bishinzwe Gutangaza Ingendo za Papa ‘Holy See Press Office’ .

Uru ruzinduko ruje kandi  rukurikiye butumire bwatanzwe na Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, Abahagarariye Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu ndetse n’Uhagarariye UNESCO ku isi.

Muri uru ruzinduko,biteganyijwe ko Papa azasura ikicaro cya UNESCO.

Hakaba Hari hashize imyaka isaga 18 na mu Papa ukandagira muri iki gihugu gisigaye gifatwa nk’ikitagishingiye cyane kuri Kiliziya Gatolika kuva mu 1904. Akaba agiye gukurikira Nyirubutungane Papa Benedict XVI wahasuye muri 2008 agasura umurwa mukuru Paris n’umujyi wa Lourde wabereyemo amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Umubano hagati y’Ubufaransa na Vatikani uhuza Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro na Papa Leo bahuye bwa mbere tariki 10 Mata kuva Papa yatorerwa kuba Umusimbura wa Petero. Ariko icyo gihe sibwo bwa mbere Perezida  Macro yari ahuye n’Umupapa kuko kuva muri 2017 yatorerwa kuyobora igihugu cy’Ubufaransa, yagiye asura Vatikani kenshi, aho muri 2018, 2021 na 2022 yakiriwe na Papa Francis, uwo Papa Leo yasimbuye.Kandi banahuriye mu biganiro mu muhezo byabereye i Marseille (Mariseye) muri Nzeri 2023, mu nama ya Borgo Egnazia G7 summit yabaye muri Kamena 2024 i Ajaccio (Ajaco)

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *