Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda zacitse ururondogoro, muyandi magambo ishyano ryacitse umurizo Kubera ubutumwa bwanyujijwe kurukuta rwa x na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Hon. Amb. Olivier Nduhungirehe anenga byimazeyo abanyamakuru basemuye inyandiko yari yanditse mu rurimi rw’igifaransa.
Ni inyandiko Minisitiri yatangaje mu minsi ishize avuga k’Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Kenya mu minsi ishize abwandika mu rurimi rw’Igifaransa ashaka kunyomoza ibyo Leta ya Congo yatangaje ibeshya
Abinyujije ku rukuta rwe rwa x yanditse asubiza cyangwa se atera comments ku kiganiro cyatambutse kuri televisiyo mama urwagasabo ya Mutesi Scovia agira ati:
Madamu @ScoviaMutesi, iki kiganiro cyanyu kiratera urujijo mu banyarwanda. Inyandiko yanjye yanditse mu rurimi rwumvikana. Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye, mbere y’uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze. Ikindi kandi, igitaramo cya Africa Forward Summit i Nairobi ntaho cyari gihuriye n’Inama y’Abakuru b’ibihugu, kuko cyabaye inama irangiye. Ntabwo rero wasaba Sherrie Silver wagiteguye ngo aze yemeze ibyo nanditse ku nama y’Abakuru b’ibihugu. Ntiyari ahari! Abanyarwanda bakurikira Mama Urwagasabo TV bakeneye rwose amakuru atomoye, yumvikana, atabatera urujijo, cyane cyane iyo mushingiye ku nyandiko zanditse mu ndimi z’amahanga.
Nyuma yo kwandika ubu butumwa bunenga Scovia yahise asubiza ubu butumwa agira ati: Nyakubahwa Minisitiri @nduhungirehe ubutumwa wanyujije kuri X ukavugako twasemuye nabi ibyo wanditse. Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab’ i Paris,Kinshasa cg se i Bruxel gusa, ahubwo harimo n’abanyarwanda ba Kiyombe,Mushubati naza Kinigi. Muzakomeza kwihangana kugeza igihe ibiro byanyu nawe ubwawe bizakoramo ababwira abanyarwanda ibyo muvuze. Murakoze Wkd nziza Hon
Icyo abantu batumvikanaho n’igisubizo cya Scovia aho abantu benshi bavuga ko yakabaye atihuse kumusubiza gutya abandi bakamushyigikira ngo kuko niba Minisitri yashakaga gusubiza abanditse ibinyoma ntiyagombaga kubyandika mu Kinyarwanda.
Ndetse Abandi bafashe ubu butumwa bwa Scovia nko gushyogoranya kandi yari butangaze akosora aho bibeshye amakuru agatangwa uko yagenwe gutangwa
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madam Emma Claudine yagize ati: Kera niga itangazamakuru batwigishije ko habaho “uburenganzira bwo gusubiza/gukosora”. Mu by’ukuri, umuntu wakozeho inkuru, mu gihe utakoresheje amagambo ye uko yakabaye (direct quote), akagusaba gukosora kuko wamubeshyeye, ntabwo uburana ko utamubeshyeye kuko gutangaza ibyo yakosoye na byo ni indi nkuru. Kera ibintu bitarahinduka, gutangaza ibyo Minister @onduhungirehe yakosoye rwose byari kuba bihagije kandi na byo byari kuba ari inkuru ikomeza.
