Umuhanzi n’umucuruzi w’umunyamerika Sean “Diddy” Combs, uri gufungirwa muri gereza ya federal ya Fort Dix muri New Jersey, ari kuvugwaho uburyo budasanzwe abayeho muri gereza. Raporo nshya yatangajwe na NBC News ivuga ko abafungwa bane bahoze bari mu gice kimwe na Combs bavuga ko yaba yishyura abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo itandukanye, irimo kumutekera, […]
Urukiko rwo muri Iran rwanze ubujurire bwa Parastoo Ahmadi ku gihano cy’inkoni 74 n’icyo kumara imyaka ibiri atemerewe gukora ibikorwa by’ubuhanzi, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje mu cyumweru gishize. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike gusa hatangajwe ko ubutegetsi bwa Iran bushaka gufatira ibihano abandi bahanzi kubera imyitwarire ijyanye n’ibikorwa byabo byo guhanga. Urukiko rwemeje […]
Ubutumwa bwa Vanessa Raissa Uwase, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba n’umubyeyi uheruka kwibaruka, bwateye benshi kwibaza byinshi nyuma yo gushyira kuri Instagram ye amagambo akomeye agaragaza ko abagabo batandukanye kure n’abagore ndetse ko ari “inyamaswa” zigenewe kwitonderwa. Mu gusobanura iki gitekerezo cye, yabanje gusangiza abamukurikirana ubutumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore, ari […]
Amazon Prime Video yatangaje ko igiye kongera agace kagenewe amashusho magufi ku rubuga rwayo, kugira ngo ihangane n’imbuga nkoranyambaga zikunzwe nka TikTok ndetse na YouTube Shorts. Iki kigo cyabitangaje kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, ko kiri kwagura porogaramu yacyo hakongerwamo igice cyagenewe amashusho magufi, ahazajya hanyuzwa amashusho agezweho hirya no hino ku Isi. Iki […]
Abahanzi bakaba n’abakunzi mu buzima busanzwe, Tuyizere Kelia uzwi nka Kelliah na Emmanuel Ndayambaje wamamaye nka Bob Pro nk’umwe mu batunganya amajwi (Mastering) bakanayanoza mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza na ‘Eva’ ya Kitoko, basezeranye kubana akaramata kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026. Uyu muhango […]
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa. Urubanza rwabo rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 habaye inama ntengura rubanza, […]
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Niyonshuti Ben ari we warushije abandi amajwi akaba ari we watsinze amatora. Ni amatora yabaye tariki 02 Nzeri 2026, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, aho abakandida biyamamaje bari 53 kuri 54 bari bemejwe, ariko umwe yakuyemo […]
Agahinda kashenguye abahanzi batandukanye batewe n’urupfu rwa Bingo Regis witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 9 Nzeri 2026. Abamumenye, abo bakoranye ndetse n’ibigo by’ubuhanzi bakoranye na byo byagaragaje ko babuze umuhanzi wari ufite umwihariko. Igihozo Nsengiyumva Regis, wamamaye nka Bingo Regis, yitabye Imana ku wa 9 Nzeri 2026, urupfu rwe rutunguranye rutera agahinda abakunzi […]
Taikun aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano yaburanye ku ifungwa n’infungurwa ry’agateganyo. Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Taikun yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ (akajya gukamurwamo ibiyobyabwenge) aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye. Urukiko rwagaragarijwe n’ubushinjacyaha ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku […]
Abantu bafite ibitekerezo by’imishinga yaheze mu nyandiko no mu mutwe bagiye gufashwa kubishyira mu ngiro binyuze mu kubaha inkunga y’igishoro cyangwa kubahuza n’abafite amafaranga yo gushora mu mishinga. Bikubiye mu masezerano Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, rwasinyanye n’Ikigo cyitwa Arthur Nation gishinzwe itumanaho rishingiye ku guhanga udushya no kwamamaza kuva mu 2015. Iyi ni gahunda nshya y’umushinga […]
