Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu y’urukiko. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga iburanisha kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana. Umucamanza yavuze ko […]
Abanyamakuru ba Radio Rwanda bakora ikiganiro Samedi Détente bagaragaje akababaro n’ukutishimira imyitwarire y’abasobanuzi ba filime bazwi nka Rocky Kimomo na Junior Giti, nyuma y’uko batitabiriye ibiganiro bari batumiwemo, ntibamenyeshe abategura ikiganiro impamvu zituma bataboneka. Junior Giti yari yatumiwe mu kiganiro cyagombaga gutambuka ku wa 3 Ukwakira 2026, mu gihe Rocky Kimomo yari ategerejwe mu kiganiro […]
Umuhanzi Luwano Austin uzwi kumazina y’ubuhanzi nka Uncle Austin abinyujije kumbuga nkoranyambaga yatangaje ko agiye kuzamura undi muhanzikazi nyuma yabandi yagiye afasha mubihe bitandukanye binyuze muri “Uncles empire” ndetse nabo yagiye afasha mugihe yari umunyamakuru kubitangazamakuru bitandukanye nka KISS FM nibindi…. Uncle Austin azwiho gufata ukuboko abahanzi benshi muntangiriro z’urugendo rwabo mumuziki yatangaje ko mu […]
Umuhanzi n’umucuruzi w’umunyamerika Sean “Diddy” Combs, uri gufungirwa muri gereza ya federal ya Fort Dix muri New Jersey, ari kuvugwaho uburyo budasanzwe abayeho muri gereza. Raporo nshya yatangajwe na NBC News ivuga ko abafungwa bane bahoze bari mu gice kimwe na Combs bavuga ko yaba yishyura abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo itandukanye, irimo kumutekera, […]
Urukiko rwo muri Iran rwanze ubujurire bwa Parastoo Ahmadi ku gihano cy’inkoni 74 n’icyo kumara imyaka ibiri atemerewe gukora ibikorwa by’ubuhanzi, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje mu cyumweru gishize. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike gusa hatangajwe ko ubutegetsi bwa Iran bushaka gufatira ibihano abandi bahanzi kubera imyitwarire ijyanye n’ibikorwa byabo byo guhanga. Urukiko rwemeje […]
Ubutumwa bwa Vanessa Raissa Uwase, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba n’umubyeyi uheruka kwibaruka, bwateye benshi kwibaza byinshi nyuma yo gushyira kuri Instagram ye amagambo akomeye agaragaza ko abagabo batandukanye kure n’abagore ndetse ko ari “inyamaswa” zigenewe kwitonderwa. Mu gusobanura iki gitekerezo cye, yabanje gusangiza abamukurikirana ubutumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore, ari […]
Amazon Prime Video yatangaje ko igiye kongera agace kagenewe amashusho magufi ku rubuga rwayo, kugira ngo ihangane n’imbuga nkoranyambaga zikunzwe nka TikTok ndetse na YouTube Shorts. Iki kigo cyabitangaje kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, ko kiri kwagura porogaramu yacyo hakongerwamo igice cyagenewe amashusho magufi, ahazajya hanyuzwa amashusho agezweho hirya no hino ku Isi. Iki […]
Abahanzi bakaba n’abakunzi mu buzima busanzwe, Tuyizere Kelia uzwi nka Kelliah na Emmanuel Ndayambaje wamamaye nka Bob Pro nk’umwe mu batunganya amajwi (Mastering) bakanayanoza mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza na ‘Eva’ ya Kitoko, basezeranye kubana akaramata kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026. Uyu muhango […]
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa. Urubanza rwabo rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 habaye inama ntengura rubanza, […]
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Niyonshuti Ben ari we warushije abandi amajwi akaba ari we watsinze amatora. Ni amatora yabaye tariki 02 Nzeri 2026, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, aho abakandida biyamamaje bari 53 kuri 54 bari bemejwe, ariko umwe yakuyemo […]
