Ku wa 13 Kamena 2026, itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rihagaritse imikoranire ryagiranaga na Sosiyete ya MIE Entertainment Ltd yari iyobowe na Irene Murindahabi uzwi nka M Irene, nyuma y’imyaka itanu bakorana.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, aba bahanzikazi bagize itsinda Vestine na Dorcas bagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gutekereza no gusuzuma neza icyerekezo bifuza kugenderaho mu rugendo rwabo rwa muzika.
Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwacu na MIE guhera ubu.”
Nubwo batangaje ko batandukanye n’iyi sosiyete kandi n’umujyanama wabafashije kuva bakinjira mu muziki Irene Murindahabi, bashimangiye ko bamushimira uruhare yagize mu iterambere ryabo, bavuga ko yababereye umubyeyi, umujyanama mu rugendo rwabo rwose.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, M. Irene nawe yemeje ko yatandukanye na Vestine na Dorcas. Ati: “Nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye n’urugendo twasangiye rwuzuyemo ibihe byiza n’amasomo atandukanye, MIE Music na Vestine & Dorcas bemeranyije ku bwumvikane busesuye gusoza amasezerano y’imikoranire yari abahuje.”
Icyakora, inyuma y’iri tandukana hari ibibazo by’amasezerano byatangiye gukurura impaka n’ibibazo by’amategeko bishobora kuvuka hagati y’impande zombi.
Amasezerano yabo yari ateye ate?
Imbaga twifashishije ubucukumbuzi bwakozwe n’InyaRwanda icukumbura ku masezerano Vestine na Dorcas bari baragiranye na MIE Entertainment Ltd, agaragaza uburyo ubufatanye bwabo bwari buteye ndetse n’inshingano za buri ruhande.
Aya masezerano yari yarasinywe hagati ya MIE Entertainment Ltd nk’umushoramari n’umujyanama, ndetse na Vestine na Dorcas nk’abahanzi.
Mu ngingo zayo, hagaragazwa ko uruhande rumwe rwashoboraga guhagarika ubufatanye n’urundi mu gihe habaye ikibazo impande zombi zananiwe kumvikanaho cyangwa havutse amakimbirane atabonewe umuti.
Gusa aya masezerano yasabaga ko uruhande rwifuza kuyasesa rubanza kubimenyesha urundi mbere y’iminsi 30. Amakuru InyaRwanda yabonye agaragaza ko amasezerano ya mbere yari ay’igihe cy’imyaka itatu, akaba yararangiye mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’aho, impande zombi ntizigeze zisinyana andi masezerano mashya. Ibi bivuze ko kuva mu ntangiriro za 2026 bakomeje gukorana nta masezerano mashya bafite hagati yabo.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu banyamategeko babwiye InyaRwanda ko iyo amasezerano arangiye impande zombi zigakomeza gukorana nta yandi mashya zisinyanye, akenshi hafatwa ko zikomeje kugendera ku ngingo zari zikubiye mu masezerano ya mbere kugeza igihe habaye impinduka cyangwa ubwumvikane bushya.
Inshingano za MIE Entertainment n’iza Vestine na Dorcas
Amasezerano agaragaza ko MIE Entertainment Ltd yari ifite inshingano nyinshi zirimo gutunganya indirimbo z’aba bahanzi mu buryo bw’amajwi (audio), gukora amashusho (video), kwamamaza ibikorwa byabo mu bitangazamakuru bitandukanye no gushyira ibihangano byabo ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Iyi sosiyete kandi yari ifite inshingano zo kubaka no kuzamura izina ry’aba bahanzikazi kugira ngo bagere ku rwego rwo kumenyekana ku isoko rya muzika.
Ku rundi ruhande, Vestine na Dorcas bo bari bafite inshingano yo gukora umuziki no gufatanya n’umushoramari mu bikorwa byose bigamije guteza imbere umwuga wabo.
Nta ndirimbo bafiteho uburenganzira
Kimwe mu bice bikomeye biri muri aya masezerano ni ikijyanye n’uburenganzira ku bihangano.
Ingingo z’aya masezerano zigaragaza ko uburenganzira bwose ku ndirimbo zakozwe muri ubwo bufatanye bwari ubwa MIE Entertainment Ltd.
Mu yandi magambo, mu gihe aya masezerano yaba akigenderwaho nk’uko bamwe mu banyamategeko babivuga, Vestine na Dorcas nta ndirimbo n’imwe bafiteho uburenganzira busesuye mu mategeko.
Aya masezerano kandi yashyizeho uburyo bushobora gukurikizwa igihe aba bahanzi bifuza gutandukana n’umushoramari ariko bakajyana indirimbo zabo.
Hashyizwemo ingingo ivuga ko buri ndirimbo umuhanzi yifuza kwegukana asabwa kuyishyura Miliyoni 5 Frw. Iyo ushingiye ku bihangano byasohotse kuri MIE Music, bigaragara ko mu gihe cy’ubufatanye bwabo bakoze nibura indirimbo 12.
Mu gihe Vestine na Dorcas baba bifuza kwegukana uburenganzira kuri izo ndirimbo zose, byabasaba kwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 60 Frw, buri ndirimbo ibarirwa agaciro ka Miliyoni 5 Frw.
Hari n’inkunga y’amafaranga bahabwaga buri kwezi
Amakuru yizewe InyaRwanda yabonye agaragaza ko M. Irene yajyaga aha Vestine na Dorcas amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw buri kwezi yo kubafasha mu mibereho no gukomeza ibikorwa byabo bya muzika.
Aya makuru kandi avuga ko mbere y’uko hasohoka itangazo rivuga ko batandukanye, aba bahanzikazi babanje kuvugana na M. Irene kuri telefoni bamumenyesha ko bifuza kurangiza ubufatanye bwabo kuko bashakaga icyerekezo gishya n’iterambere bavuga ko risumbuyeho.
Ese kubimenyesha kuri uwo munsi byubahirije amasezerano?
Ingingo imwe iri mu masezerano y’impande zombi ivuga ko ushaka kuyasesa agomba kubimenyesha undi mbere y’iminsi 30.
Bityo, niba koko amasezerano ya mbere ari yo yakomeje kugenderwaho nyuma yo kurangira kwayo nk’uko bamwe mu banyamategeko babisobanura, bishobora kuzamura impaka ku buryo itangazo rya Vestine na Dorcas ryasohotse ritabanje gutanga iyo minsi 30 ryubahirije cyangwa ritubahirije ibyo bari barumvikanyeho.
Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu nta ruhande ruratangaza ko rugiye kwifashisha inkiko cyangwa inzira z’amategeko kugira ngo hakemurwe ibibazo bishobora kuba byakomotse kuri iri tandukana.
Icyakora, nubwo amasezerano ashobora kuba inkomyi mu gutandukana kuri izi mpande zombi, mu gihe nta ruhande na rumwe rujyanye ikibazo mu nkiko, ntago ibiri mu masezerano byakubahirizwa kuko impande zombi zaba zemeje ko zatandukanye ku bwumvikane.

