Mu byatangaje benshi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kugeza ubu, ikipe ya Cape Verde irigukina iri rushanwa bwambere yabashije kunganya na Espagne 0-0 ejo ku wa Mbere i Atlanta, igaragaza ukwihagaraho gukomeye n’ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu wayo. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Mercedes-Benz warangiye nta kipe n’imwe ibashije gutsinda, aho umunyezamu w’imyaka 40, Vozinha, yavugishije benshi nyuma yo kwamamara kurubuga rwa Instagram.
Cape Verde, igihugu gito cy’ibirwa giherereye munyanja ya Atlantique gifite abaturage batageze ku bihumbi 600, cyari cyitabiriye Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka yacyo. Benshi ntibari bacyitezeho amahirwe imbere ya Espagne yari ifite abakinnyi b’ibyamamare nka Lamine Yamal, Pedri na Ferran Torres. Espagne yari ifite possession ya 74% ndetse itera amashoti 27, ariko ubwirinzi bwa Cape Verde bwari buteguye neza hamwe n’ubuhanga bwa Vozinha byatumye umukino urangira nta gitego kibonetse.
Vozinha, usanzwe akinira ikipe ya GD Chaves yo muri Portugal, yakoze umusaruro ukomeye wo gukuramo imipira irindwi yari iganisha mu izamu. Yabaye umukinnyi mwiza w’umukino kandi ahabwa amashimwe menshi ku isi yose. Nyuma y’umukino, yavuze ko ari umufana wa Arsenal kandi ko akunda cyane umunyezamu David Raya, ibintu byashimishije abafana benshi ba Arsenal.
Ku mbuga nkoranyambaga, izina rye ryahise rimenyekana cyane. Mbere y’umukino yari afite abamukurikira bagera ku bihumbi 50 kuri Instagram, ariko nyuma y’umunsi umwe gusa uwo mubare wari wamaze kurenga miliyoni 6, bitewe n’uko abantu benshi bishimiye inkuru y’iyi kipe y’underdog yahanganye n’igihangange.
Mu gihe inkuru y’umunyezamu Vozinha wa Cape Verde yakomeje kuvugisha benshi, undi mukinnyi witwa Tim Payne, ukina ku ruhande rw’inyuma rw’iburyo mu ikipe y’igihugu ya Nouvelle-Zélande, na we yahindutse icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ikipe ye yanganyije na Iran ibitego 2-2.
Mbere y’itangira ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, Tim Payne w’imyaka 32, ukinira ikipe ya Wellington Phoenix, yari afite abamukurikira 4,715 gusa kuri Instagram kandi atazwi cyane hanze y’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru muri Nouvelle-Zélande.
Ibi byahindutse ubwo umu influencer wo muri Argentine witwa Valentín Scarsini, uzwi nka El Scarso, yamugaragazaga nk’“umukinnyi utazwi cyane kurusha abandi bose muri iki Gikombe cy’Isi”, anasaba abafana kumukurikira no kumushyigikira.
Igisubizo cy’abafana cyabaye gikomeye cyane. Mu minsi mike gusa, umubare w’abamukurikira wazamutse uva ku bantu batageze ku 5,000 ugera kuri miliyoni 5.9. Uwo mubare warenze abaturage bose ba Nouvelle-Zélande kandi uruta uw’abakinnyi benshi n’amakipe azwi cyane.
Tim Payne yahise aba umwe mu bakinnyi bavuzwe cyane muri iri rushanwa, aho abafana bo hirya no hino ku isi bamushyigikiye kubera kwicisha bugufi kwe n’inkuru ye itangaje.
Andi makuru kuri Tim Payne; ni myugariro w’iburyo wizewe kandi umaze gukinira amakipe ye imikino irenga 140. Afite imikino hafi 50 yakiniye ikipe y’igihugu ya Nouvelle-Zélande, izwi nka All Whites. Kuba yaramamaye byatumye abantu benshi batangira gukurikiranira hafi umusaruro we ndetse n’ikipe ye muri rusange. Payne yavuze ko ibi byose ari ibintu “bitangaje cyane” kandi ko yishimiye uburyo abantu benshi bashyigikira ikipe y’igihugu.
Hari kandi amakuru avuga ko nyuma y’iri rushanwa ashobora kubona andi mahirwe mu makipe akomeye, harimo n’ikipe ya Olimpia yo muri Amerika y’Epfo.
Mu mukino wahuje Iran na Nouvelle-Zélande wabereye kuri Stade ya SoFi i Los Angeles, Elijah Just yatsindiye Nouvelle-Zélande ibitego bibiri, ariko Iran yishyura ibinyujije kuri Ramin Rezaeian na Mohammad Mohebbi, bituma amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mu mukino washimishije cyane abafana.
Umukino wa Cape Verde na Espagne wari umwe mu mikino ine yarangiye amakipe anganyije uwo munsi, ibintu bitari byarabaye mu Gikombe cy’Isi kuva mu mwaka wa 1958.
- Nouvelle-Zélande yanganyije na Iran ibitego 2-2, aho Elijah Just yatsinze ibitego byombi.
- Ububiligi bwanganyije na Misiri.
- Uruguay yanganyije na Arabie Saoudite.
Aya makipe yagaragaje ko muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026, amakipe mato ashobora guhangana n’ibihangange.
Kuri Cape Verde, iri nganya ryabahaye inota rya mbere mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi ndetse iba ishema rikomeye ku gihugu cyose. Abafana bishimiye cyane iyi ntsinzi isa no gutsinda, haba kuri stade ndetse no mu gihugu imbere.
Ku ruhande rwa Espagne, nubwo yakomeje gufatwa nk’imwe mu makipe akomeye ashobora gukomeza mu kindi cyiciro, yatangiye kwibazwaho uburyo bwayo bwo gutsinda ibitego no guca mu bwirinzi bw’amakipe yitonda.
Iyi nkuru yongeye kwerekana ubwiza bw’Igikombe cy’Isi: guha amahirwe ibihugu bito, abakinnyi badafite ubunararibonye bakigaragaza ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uburyo umuntu ashobora kuba icyamamare mu kanya gato.
Kuri ubu, abaturage ba Cape Verde bishimira amateka mashya, naho abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose bakomeje gukurikirana niba urugendo rw’igitangaza rwa Vozinha ruzakomeza no mu mikino iri imbere.
