Umuhanzi Kevin Kade, umwe mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda, yongeye kugarukwaho nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndi Ready”. Iyi ndirimbo imaze iminsi ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ntivugwaho gusa ubuhanga buyigize, ahubwo n’ingengo y’imari ikomeye yayigendeyeho n’impaka z’uwaba warayiteye inkunga(miliyoni 30Frw).
Mu gihugu cya Namibia mu kiganiro Kevin Kade yagiranye n’itangazamakuru, yashimangiye ko iyi ndirimbo ari umushinga yitondeye kandi uhenze. Yagaragaje ko amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Namibia, ahantu hatamenyerewe gukorerwa n’abahanzi benshi nyarwanda.
Uyu muhanzi avuga ko ufashe amafaranga y’amajwi (audio), ay’urugendo muri Namibia, n’abantu bose bishyuwe ngo amashusho aboneke, asanga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda zishobora no kuba zarenze.
Kunyomoza Prophete Joshua n’ukuri kuri Ntare Jimmy imwe mu ngingo yari itegerejwe n’abantu benshi, ni ukumenya uwayateye inkunga nyuma y’aho Prophete Joshua yari yatangaje ko ari we washowe imari muri Kevin Kade. Uyu muhanzi yabyamaganiye kure, asobanura ko Joshua ari “ugutwika” (kwishakira kumenyekana binyuze mu binyoma), avuga ko nta mafaranga ye yigeze amugeraho.Kevin Kade yahishuye ko umuterankunga nyakuri w’uyu mushinga ari Ntare Jimmy.
Uyu mugabo si ubwa mbere afasha uyu muhanzi, kuko ari na we wari inyuma y’indirimbo “Sikosa” Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element, na yo yari yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 30Frw.Intambwe nshya mu rugendo rwa Kevin Kade“Ndi Ready” ije ikurikira indirimbo “Nyiragongo” na zo zishimiwe n’abatari bake. Iyi ndirimbo nshya yongeye kugaragaza imikoranire ya Kevin Kade na Producer Element mu majwi, mu gihe amashusho yo yerekana itandukaniro rishingiye ku hantu nyaburanga yakorewe muri Namibia.
Muri uyu mushinga mushya, Kevin Kade arashaka kwereka abafana be ko atari ugukora umuziki gusa, ahubwo ari no gushyira imbaraga n’ishoramari mu bikorwa bishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.
