Umuhanzi n’umucuruzi w’umunyamerika Sean “Diddy” Combs, uri gufungirwa muri gereza ya federal ya Fort Dix muri New Jersey, ari kuvugwaho uburyo budasanzwe abayeho muri gereza. Raporo nshya yatangajwe na NBC News ivuga ko abafungwa bane bahoze bari mu gice kimwe na Combs bavuga ko yaba yishyura abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo itandukanye, irimo kumutekera, […]
Urukiko rwo muri Iran rwanze ubujurire bwa Parastoo Ahmadi ku gihano cy’inkoni 74 n’icyo kumara imyaka ibiri atemerewe gukora ibikorwa by’ubuhanzi, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje mu cyumweru gishize. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike gusa hatangajwe ko ubutegetsi bwa Iran bushaka gufatira ibihano abandi bahanzi kubera imyitwarire ijyanye n’ibikorwa byabo byo guhanga. Urukiko rwemeje […]
Mu gihe inkuru yabo yari imaze guhabwa urubuga mu binyamakuru nka BBC ndetse ikagera no mu nkiko, Zahhad na Ziya Paval, umuryango w’abateramo imboni b’aba-transgender wo muri Kerala mu Buhinde, baciye agahigo ko kubyara umwana wabo bwite. Uyu muryango wubatse kuva muri 2020 wari wabanje gutekereza kurera umwana w’undi, ariko nyuma baza gufata icyemezo cyo […]
Ubutumwa bwa Vanessa Raissa Uwase, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba n’umubyeyi uheruka kwibaruka, bwateye benshi kwibaza byinshi nyuma yo gushyira kuri Instagram ye amagambo akomeye agaragaza ko abagabo batandukanye kure n’abagore ndetse ko ari “inyamaswa” zigenewe kwitonderwa. Mu gusobanura iki gitekerezo cye, yabanje gusangiza abamukurikirana ubutumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore, ari […]
Abahanzi bakaba n’abakunzi mu buzima busanzwe, Tuyizere Kelia uzwi nka Kelliah na Emmanuel Ndayambaje wamamaye nka Bob Pro nk’umwe mu batunganya amajwi (Mastering) bakanayanoza mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza na ‘Eva’ ya Kitoko, basezeranye kubana akaramata kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026. Uyu muhango […]
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa. Urubanza rwabo rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 habaye inama ntengura rubanza, […]
Umuhanzi w’icyamamare Akon yatangaje ko yigeze kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni z’amadolari kugira ngo aririmbe mu birori by’umuryango w’abaherwe, ariko agezeyo asanga abari mu birori ari abantu batatu gusa. Akon yavuze ko yari yiteze gukora igitaramo kinini cyitabiriwe n’abantu benshi. Icyamutangaje kurushaho ni uko umukobwa wo muri uwo muryango yamusabye kumuririmbira indirimbo ye yamamaye, “Lonely”, […]
Bralirwa Plc yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 yungutse miliyari 25.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, inyungu yazamutseho 37.6% ugereranyije na miliyari 18.4 Frw yari yabonye mu gihe nk’icyo cya 2025. Raporo y’imari yarangiye ku wa 30 Kamena 2026 igaragaza ko uru ruganda rwinjije miliyari 149.8 Frw, zivuye kuri miliyari 124.9 Frw, […]
Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi cyane nka Mitsutsu, yamenyesheje abamukurikira inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026. Uyu musore yari amaze imyaka ibiri avurirwa mu bitaro bitandukanye, aho yabanje kwitabwaho muri CHUK nyuma akimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho […]
Emilie Vansteenkiste wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2023 ari hamwe n’umukunzi we, Jonas, bari mu rugo bakomeje kwitabwaho nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka yabasigiye ibikomere bikomeye. Iyi mpanuka yabaye ku wa 31 Nyakanga 2026 hafi y’Umujyi wa Marche-en-Famenne mu Bubiligi, ubwo bari bagiye mu Budage bitabiriye urugendo rwahuriyemo abakunzi b’imodoka za kera, nyuma yo […]
