author

Ishimwe Vestine yaciwe Ihazabu ingana na 200,000frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu y’urukiko. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga iburanisha kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana. Umucamanza yavuze ko […]

Rurageretse hagati y’Abanyamakuru ba Radio Rwanda ndetse n’Abasobanuzi ba Film

Abanyamakuru ba Radio Rwanda bakora ikiganiro Samedi Détente bagaragaje akababaro n’ukutishimira imyitwarire y’abasobanuzi ba filime bazwi nka Rocky Kimomo na Junior Giti, nyuma y’uko batitabiriye ibiganiro bari batumiwemo, ntibamenyeshe abategura ikiganiro impamvu zituma bataboneka. Junior Giti yari yatumiwe mu kiganiro cyagombaga gutambuka ku wa 3 Ukwakira 2026, mu gihe Rocky Kimomo yari ategerejwe mu kiganiro […]

Diddy Avugwaho Kubaho Ubuzima Bw’Akataraboneka Muri Gereza, Abafungwa Bakamukorera Imirimo Itandukanye

Umuhanzi n’umucuruzi w’umunyamerika Sean “Diddy” Combs, uri gufungirwa muri gereza ya federal ya Fort Dix muri New Jersey, ari kuvugwaho uburyo budasanzwe abayeho muri gereza. Raporo nshya yatangajwe na NBC News ivuga ko abafungwa bane bahoze bari mu gice kimwe na Combs bavuga ko yaba yishyura abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo itandukanye, irimo kumutekera, […]

Umuhanzi Parastoo Ahmadi yahanishijwe Ibiboko 74 n’imyaka 2 adakora ubuhanzi

Urukiko rwo muri Iran rwanze ubujurire bwa Parastoo Ahmadi ku gihano cy’inkoni 74 n’icyo kumara imyaka ibiri atemerewe gukora ibikorwa by’ubuhanzi, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje mu cyumweru gishize. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike gusa hatangajwe ko ubutegetsi bwa Iran bushaka gufatira ibihano abandi bahanzi kubera imyitwarire ijyanye n’ibikorwa byabo byo guhanga. Urukiko rwemeje […]

Urugendo rw’abihinduje ibitsina bombi bakaba barabyaranye bagahindura amategeko

Mu gihe inkuru yabo yari imaze guhabwa urubuga mu binyamakuru nka BBC ndetse ikagera no mu nkiko, Zahhad na Ziya Paval, umuryango w’abateramo imboni b’aba-transgender wo muri Kerala mu Buhinde, baciye agahigo ko kubyara umwana wabo bwite. Uyu muryango wubatse kuva muri 2020 wari wabanje gutekereza kurera umwana w’undi, ariko nyuma baza gufata icyemezo cyo […]

“Abagabo ni inyamaswa”: Ubutumwa bwa Vanessa Raissa bwateye impaka zikomeye ku mutekano w’abakobwa

Ubutumwa bwa Vanessa Raissa Uwase, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba n’umubyeyi uheruka kwibaruka, bwateye benshi kwibaza byinshi nyuma yo gushyira kuri Instagram ye amagambo akomeye agaragaza ko abagabo batandukanye kure n’abagore ndetse ko ari “inyamaswa” zigenewe kwitonderwa. Mu gusobanura iki gitekerezo cye, yabanje gusangiza abamukurikirana ubutumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore, ari […]

Urukundo rw’umuziki rugeze aheza: Bob Pro na Kelliah basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore

Abahanzi bakaba n’abakunzi mu buzima busanzwe, Tuyizere Kelia uzwi nka Kelliah na Emmanuel Ndayambaje wamamaye nka Bob Pro nk’umwe mu batunganya amajwi (Mastering) bakanayanoza mu Rwanda mu ndirimbo nka ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza na ‘Eva’ ya Kitoko, basezeranye kubana akaramata kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026. ​Uyu muhango […]

​Urukiko rwa Kicukiro rwakiriye urubanza rwa Vestine na Idrissa: Intandaro y’amakimbirane mu muryango w’uyu muhanzikazi

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa. Urubanza rwabo rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 habaye inama ntengura rubanza, […]

Akon yahamagajwe nk’umuhanzi w’akataraboneka, agezeyo asanga aririmbira abantu batatu

Umuhanzi w’icyamamare Akon yatangaje ko yigeze kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni z’amadolari kugira ngo aririmbe mu birori by’umuryango w’abaherwe, ariko agezeyo asanga abari mu birori ari abantu batatu gusa. Akon yavuze ko yari yiteze gukora igitaramo kinini cyitabiriwe n’abantu benshi. Icyamutangaje kurushaho ni uko umukobwa wo muri uwo muryango yamusabye kumuririmbira indirimbo ye yamamaye, “Lonely”, […]