
Umuraperi Bebe Cool yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhagarika intambara y’amagambo yari amaze iminsi ahanganyemo na Miss Jolly Mutesi, nyuma y’ubuhuza bw’umugaba w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Bebe Cool yemeje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone na Gen. Muhoozi, akaba ari na we wamugiriye inama yo kureka guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, agasiba ubutumwa yari yarashyize kuri X (Twitter) aho yashinjaga Jolly kumutekera umutwe.
Bebe Cool yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefone ya mukuru wanjye Gen. Muhoozi Kainerugaba… Yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse, tugakemura iki kibazo mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga.” Yongeyeho ko yishimiye inama z’uyu muyobozi ndetse akaba yarazumviye kuko bose babarizwa mu muryango umwe.
Iki cyemezo cya Bebe Cool kije gikurikira ubutumwa bwanditswe n’abanyamategeko ba Jolly Mutesi, basabaga Bebe Cool gusiba ubutumwa yari yanditse mu gihe cy’amasaha 48, ndetse akanasaba imbabazi ku mugaragaro.
Icyo gihe, Bebe Cool yari yabyanze yivuye inyuma, avuga ko afite ibimenyetso simusiga byazafasha inkiko kugaragaza ko uyu mukobwa yamutuburiye.
Amakimbirane y’aba bombi yatewe n’amafaranga Bebe Cool avuga ko yatakaje nyuma y’ibyo yise “ubutubuzi” bwa Jolly Mutesi. Ku ruhande rwe, uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda 2016 yagiye yivugira ko nta ruhare yabigizemo, ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamwiyitiriye.
Muhoozi Kainerugaba, utazwiho gusa kuyobora ingabo za Uganda no kuba umuhungu wa Perezida, azwiho no kuba umufana ukomeye wa Jolly Mutesi ndetse akaba n’inshuti magara ya Bebe Cool. Ibi nibyo byamuhesheje imbaraga zo kuba umuhuza w’ibanze, abasha guhagarika ibi bibazo byari bigiye kwimukira mu nkiko.
