Indirimbo ya Ishowspeed yaciye ibintu ku Isi yose

author
2 minutes, 52 seconds Read

Ku wa 1 Kamena 2026 hasigaye iminsi icyenda gusa ngo igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 gitangire muri Amerika ya Ruguru, IShowSpeed, uzwi ku izina rya Darren “IShowSpeed” Watkins Jr., yakoze icyo amenyereweho kurusha ibindi: kuzana akavuyo ke ku rwego rw’isi yose. Nta bufatanye bwa FIFA yari afite, nta kampanyi ikomeye yari yateguye ibikorwa byo kuyamamaza, kandi ntiyigeze abanza guteguza. Yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “World Cup (Champions)” hamwe na videwo yayo yuzuye, imeze nk’uruvangitirane rw’umupira w’amaguru, memes, nkuko nubundi asanzwe abikora.

Mu masaha 48 ya mbere gusa, videwo y’iyi ndirimbo kuri YouTube yarebwe n’abarenga miliyoni 10 na miliyoni 70 kuri X. Byavugwaga ko yarenze kure umuvuduko indirimbo zindi zose zijyanye n’Igikombe cy’Isi, harimo n’iz’abahanzi bakomeye.

Amajwi ya Speed aririmba ati: “We are the champions! WC26!” yahise yuzura kuri TikTok, Instagram Reels na X.

Muri Brazil, abakunzi b’umupira bayivanze n’injyana za samba.

Mu Bwongereza, abana bayiririmbaga mu mihanda nk’aho ari indirimbo ya kera y’abafana.

Mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo, yabaye amajwi aherekeza amashusho y’ubuhanga bw’umupira wo ku muhanda.

Ndetse n’abafana b’amakipe y’ibihugu bihanganye ntibabashaga kwihanganira uburyo yari ishimishije kandi itera ibyishimo.

Ku munsi wa kabiri, ntabwo yari ikiri indirimbo gusa—yari yahindutse igikorwa gikomeye cyahurije hamwe abantu benshi.

I Lagos muri Nigeria, abantu bateraniraga kureba imikino bumvaga iyo ndirimbo idahagarara, bamwe bakandika “Speed” mu maso yabo iruhande rw’amabara y’ibihugu bakunda.

Muri Mexico City, yumvikanaga mu maradiyo y’imodoka mu birori byo mu mihanda.

I New York na Toronto, yabaye indirimbo y’ingenzi ku miryango ifite inkomoko mu bihugu bitandukanye bishyigikira amakipe yabo.

I Doha na Riyadh, abakunzi b’umupira bibukaga ibikorwa bya Speed byo mu 2022 bayicurangaga mu ma-café y’itabi rya shisha.

Injyana yayo yuzuyemo urusaku rwihariye rwa Speed, bass zikomeye n’amajwi y’impanda z’intsinzi, byafashe neza umwuka w’ishyaka n’ibyishimo biranga abakunzi b’umupira muri iki gihe.

Umurongo umwe uvuga ngo “Siuuu in the stadium” watumye abafana ba Cristiano Ronaldo baryoherwa cyane. Undi uvuga ngo “everybody eating” watumye abafana ba Lionel Messi bawusubiramo kenshi mu buryo bwo gusetsa.

Icyatumye iyi ndirimbo ikwirakwira cyane si umuziki gusa. Byaturutse no ku buryo internet yari amaze iminsi ayizengengereza akora live streams mubihugu bitandukanye

Abantu benshi bibukaga indirimbo ya Speed yasohotse mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2022, yarebwe inshuro zirenga miliyoni 200. Iyi nshya yabonwaga nk’igisubizo cyangwa igice cya kabiri abantu benshi bari bategereje rwihishwa.

Abakora ibiganiro by’umupira, abakoresha TikTok ndetse n’abakinnyi bamwe b’umwuga batangiye gukora: verisiyo zabo z’indirimbo, remix za drill i London, phonk edits z’imodoka zitembera nijoro, ndetse n’indirimbo zicuranzwe n’ibikoresho bya muzika mu duce tw’abafana.

FIFA yabanje guceceka, ariko internet ntiyigeze iceceka.

Hatangiye no gukwirakwira ibihuha ko ishobora kuzakoreshwa mu biganiro bya televiziyo by’amarushanwa.

Ababyeyi benshi batari bazi uwo IShowSpeed ari we batangiye kumva abana babo basakuza indirimbo yayo ku meza ya mu gitondo.

Inyuma y’imibare minini y’abayirebye n’abayumvise hari ukuri kworoshye:

Mu gihe indirimbo nyinshi z’imikino zikorwa n’ibigo bikomeye kandi zinoze cyane, iya Speed yagaragaraga nk’iy’umuntu usanzwe ukunda umupira by’ukuri.

Ntabwo yaririmbaga kubera amafaranga cyangwa amasezerano y’ubucuruzi. Yaravugaga kandi agasakuza nk’umufana nyakuri wishimiye ko Igikombe cy’Isi cyongeye kugaruka.

Irushanwa rishobora kuzatangira ku wa 11 Kamena 2026, “World Cup (Champions)” imaze kurenga miliyoni 500 z’abayumvishije no kuyireba ku mabuga zitandukanye.

Indirimbo ya Ishowspeed ikomeje guca ibintu kuri internet

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *