Amazon Prime Video yatangaje ko igiye kongera agace kagenewe amashusho magufi ku rubuga rwayo, kugira ngo ihangane n’imbuga nkoranyambaga zikunzwe nka TikTok ndetse na YouTube Shorts. Iki kigo cyabitangaje kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, ko kiri kwagura porogaramu yacyo hakongerwamo igice cyagenewe amashusho magufi, ahazajya hanyuzwa amashusho agezweho hirya no hino ku Isi. Iki […]
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Niyonshuti Ben ari we warushije abandi amajwi akaba ari we watsinze amatora. Ni amatora yabaye tariki 02 Nzeri 2026, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, aho abakandida biyamamaje bari 53 kuri 54 bari bemejwe, ariko umwe yakuyemo […]
Agahinda kashenguye abahanzi batandukanye batewe n’urupfu rwa Bingo Regis witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 9 Nzeri 2026. Abamumenye, abo bakoranye ndetse n’ibigo by’ubuhanzi bakoranye na byo byagaragaje ko babuze umuhanzi wari ufite umwihariko. Igihozo Nsengiyumva Regis, wamamaye nka Bingo Regis, yitabye Imana ku wa 9 Nzeri 2026, urupfu rwe rutunguranye rutera agahinda abakunzi […]
Taikun aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano yaburanye ku ifungwa n’infungurwa ry’agateganyo. Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Taikun yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ (akajya gukamurwamo ibiyobyabwenge) aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye. Urukiko rwagaragarijwe n’ubushinjacyaha ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku […]
Abantu bafite ibitekerezo by’imishinga yaheze mu nyandiko no mu mutwe bagiye gufashwa kubishyira mu ngiro binyuze mu kubaha inkunga y’igishoro cyangwa kubahuza n’abafite amafaranga yo gushora mu mishinga. Bikubiye mu masezerano Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, rwasinyanye n’Ikigo cyitwa Arthur Nation gishinzwe itumanaho rishingiye ku guhanga udushya no kwamamaza kuva mu 2015. Iyi ni gahunda nshya y’umushinga […]
Hashize hafi amezi atatu Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, ariko ku rundi ruhande wamamaye nka Ashton Small, afashe imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda bugwate nyuma yo guhura na Ashton Hall. Ashton Small ukunzwe n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yabazwaga niba hari gahunda ateganya zo kujya gusura inshuti ye Ashton Hall muri Leta Zunze Ubumwe […]
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Diez Dola n’abashinzwe kumureberera inyungu, amakuru mashya ni uko bamaze kubikemura ndetse bagiye gukomeza ibikorwa byabo nk’ibisanzwe. Nyuma y’uko hagiye hanze amakuru y’uko uyu muhanzi yagiranye ikibazo n’abo bakoranaga, bamwe mu bahanzi bakuru babegereye bagerageza guhuza impande zombi. Ibiganiro byabo byaje gutanga umusaruro, impande zombi ziyemeza gukemura ibibazo […]
Uwahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda Edward Rukidi Kijanangoma, yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro. Iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ryemeje ko Kijanangoma ari we uzasimbura Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse gutanga.Kijanangoma abaye Umwami wa Tooro nyuma y’urupfu […]
Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone umuhanzi uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba yihanganishije umukuru w’Igihugu cya Tanzania kubera urupfu rw’umugabo we yifuriza umuryango we gukomera. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa burebure kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026, aho yagaragaje ko yifatanyije n’umuryango mu gahinda batewe n’ibyago byababayeho. Jose yanditse ati: “Nifatanyije […]
Sherrie Silver,umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko kuba kugeza ubu atarashaka umugabo ahanini biterwa n’uko atajya ahura n’abagabo benshi, ndetse n’abo ahuye na bo ibiganiro bikunze kwibanda ku kazi. Uyu Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mbyino, gusa ariko nubwo umwuga we wamugejeje ku rwego […]
