Stade ya Huye igiye guhabwa isura nshya nyuma y’igihe yaribagiranye

1 minute, 30 seconds Read

Nyuma y’igihe kirekire igikorwa cyo kuvugurura Stade Mpuzamahanga ya Huye, kimeze nk’icyibagiranye ndetse imirimo yo kugisana yarahagaze, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) bwatanze icyizere gishya cy’uko iki gikorwaremezo kigiye kurangira vuba.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagejeje raporo kuri Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, asobanura ko mu gihe cy’amezi abiri gusa imirimo yari yaradindijwe izaba yarangiye, bityo stade ikongera guhabwa isura nshya yari imaze igihe itegerejwe.

Uyu mushinga wari waratangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, ariko uza guhura n’imbogamizi zikomeye cyane guhera muri Werurwe 2025.

Nubwo Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025 ikirangira ari bwo imirimo yagombaga guhita yihutishwa ikarangira mu mezi atandatu, hagaragaye ikibazo cy’amikoro ndetse n’itinda ryo kubona ibikoresho byatunye umushinga udindira cyane.

Ibi byatumye kugeza ubu imirimo yakozwe ikiri ku kigero cya 10% gusa, nubwo amafaranga yari amaze gukoreshwa arenga miliyoni 424.5 Frw, angana na 43% by’ingengo y’imari yari yateganyijwe.

Rukaburandekwe yijeje Abadepite ko ibikoresho byose byari byaratinze kuri ubu byamaze kuboneka, bityo nta kindi kizongera kubagarura inyuma.

Guvugurura iyi stade bishingiye ahanini ku gukuramo ubwatsi bushaje (tapis) hagashyirwamo ubundi bushya bugezweho, ndetse no kubaka ikibuga mu buryo butuma amazi y’imvura adasharira nk’uko byahoze mbere.

Ibi bizatuma ikibuga kigumana ubuziranenge mu gihe cy’imvura, bikorohereza amakipe n’abakinnyi kwitwara neza.

Biteganyijwe ko iki cyiciro kizarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 urangira muri Kamena uyu mwaka. Nyuma yaho, hazakurikiraho ikindi cyiciro kizatangira mu ngengo y’imari ya 2026/2027 cyagenewe miliyoni zirenga 623.4 Frw.

Umushinga wose wateganyijwe kurangira burundu muri Kamena 2027, bityo Stade ya Huye ikongera kuba amarembo afunguye ku mikino y’imbere mu gihugu n’iy’amahanga, dore ko ari imwe mu nkingi za mwamba muri siporo y’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo.

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *