Nyuma y’igihe kirekire igikorwa cyo kuvugurura Stade Mpuzamahanga ya Huye, kimeze nk’icyibagiranye ndetse imirimo yo kugisana yarahagaze, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) bwatanze icyizere gishya cy’uko iki gikorwaremezo kigiye kurangira vuba. Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagejeje raporo kuri Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga […]
