Mu mukino wari ukomeye kandi waranzwe n’impaka wabereye kuri Sitade ya Toronto (BMO Field) muri Canada, Portugal yatsinze Croatia ibitego 2-1 maze ikatisha itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Cristiano Ronaldo yishyuye igitego kuri penaliti, naho Gonçalo Ramos atsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, mu gihe VAR yanze igitego Croatia yari ibonye ku munota wa nyuma.
Uyu mukino ushobora kuba wabaye uwa nyuma wa Luka Modrić mu Gikombe cy’Isi, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Croatia. Portugal ikazahura na Espagne, mu mukino wa 1/8 utegerejwe na benshi.
Croatia ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 53, ubwo Ivan PeriÅ¡ić yatsindaga igitego kiza nyuma y’ubufatanye bwiza bw’abakinnyi.
Portugal ntiyacitse intege. Ku munota wa 68, Cristiano Ronaldo, wari ufite imyaka 41 n’iminsi 147, yatsinze penaliti nyuma y’uko Renato Veiga akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina. Iki cyabaye igitego cya mbere Ronaldo atsindiye Portugal mu mikino yo gukuranwamo y’Igikombe cy’Isi, ndetse anatorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri uwo mukino.
Mu munota wa 94, Gonçalo Ramos yazamutse neza atsinda igitego n’umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uturutse kwa Rafael LeĂ£o, ibintu byateye ibyishimo bidasanzwe abafana ba Portugal.
Mu masegonda ya nyuma, Croatia yatekereje ko ibonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mario PaÅ¡alić, ariko VAR yahise yinjira mu kibazo, isuzuma ryerekana ko Igor Matanović yari yaraririye mbere y’uko umupira ugera ku mutsinzi. Igitego cyanzwe, bityo Portugal ihita yegukana intsinzi.
Nyuma y’umukino, Cristiano Ronaldo na Luka Modrić bagaragaye bahoberana mu buryo bwagaragazaga icyubahiro n’ubucuti bamaze imyaka basangiye nk’abahanganye.
Muri uyumukino Ronaldo nabagenzi be bahaye icyubahiro nyakwigendera Diogo Jota, nimugihe bibukaga umwaka Jota amaze yitabye Imana.
Croatia na yo yarwanye kugeza ku munota wa nyuma, ariko amakosa mu bwugarizi ndetse n’icyemezo cya VAR biyibuza gukomeza.
Imibare ya xG (Expected Goals) yagaragaje ko Portugal yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda mu minota ya nyuma y’umukino.
Umutoza wa Portugal, Roberto MartĂnez, yagize ati: “Nta n’umwe mu bakinnyi bari gukina iki Gikombe cy’Isi ushobora gutera penaliti nk’uko Cristiano yabikoze.”
Cristiano Ronaldo nyuma yuyumukino yagize ati: “Uyumukino niyumvagamo ko uyu mukino uzarangizwa na penaliti.”
“Twari twabyiteguye kuva mbere y’uwo munsi kuko numvaga neza ko ari ko bizagenda.”
“Umutima wanjye wateraga cyane, ariko nagerageje kwizera ibyo numvaga, nkizera ubushishozi bwanjye ndetse nkemera ntashidikanya ko ndi butsinde iyo penaliti. Icyo ni cyo nahoraga nemera kuva nkiri umukinnyi.”
Kuri Luca Modric, Cristiano yagize ati: “Nakinnye imyaka myinshi nkiri kumwe na Luka Modrić. Biranshimisha cyane kumubona agikina ku rwego rwo hejuru.”
“Namubwiye nti: ‘Ndagushimiye Luka, kandi nkwifurije amahirwe masa mu rugendo rusigaye rw’umwuga wawe.’ “
Ku ruhande rwa Croatia, umutoza Zlatko Dalić yagaragaje ko atanyuzwe n’ibyemezo by’abasifuzi, ariko anashimira Portugal kuba yarakinnye neza ikabona itike yo gukomeza.
Portugal izahura na Espagne mu mukino wa 1/8 cy’irangiza, umukino utegerejwe n’abafana benshi ku Isi yose.
Croatia isezewe muri iri rushanwa, bikaba bishoboka ko ari na bwo Luka Modrić asoje urugendo rwe mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka myinshi yanditse amateka akomeye mu ikipe y’igihugu.


