Tariki 2 Nyakanga, i Roma batangaje ko Abasenyeri 6, harimo 4 bari bamaze kubuhabwa birukanywe muri Kiliziya kubera kubikora nta burenganzira.
Mu makuru dukesha Vatican News, itangazo rya Cardinal Víctor Manuel Fernández, Uhagarariye Dekasiteri Ishinzwe Amahame y’Ukwemera, yasohoye kuri uyu wa 2 Nyakanga niryo byemerejwe.
Bibaye nyuma yuko ku wa 1 Nyakanga, mu Busuwisi, Myr Alfonso de Galarreta afatanyije na mugenzi we Bernard Fellay batanze Ubwepiskopi ku Bapadiri 4, bo mu muryango Fraternité de Saint Pie X, batabiherewe uruhushya na Papa.
Ibi bikitwa schisme (shisime= kwitandukanya na Papa na Kiliziya) bihanishwa igihano cy’ako kanya cyo gukurwa muri Kiliziya.
Ni igihano kitwa excomunicatione latae sententiae kirukana umuntu burundu muri Kiliziya kubera ibyaha birimo iki cya schisme n’ibindi. Giteganywa n’Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya droit canon ku ngingo ya 1364 na 1387 § 1CIC 2021.
Abahanwe ni:
1. Myr Alfonso de Galarreta 2. Myr Bernard Fellay 3. Myr Pascal Schreiber 4. Myr Michael Goldade 5. Myr Michel Poinsinet de Sivry na 6. Myr Marc Hanappier
Igihano kikaba cyahise gitangwa nyuma y’umunsi 1 igikorwa kibaye.Nk’uko bisobanuye mu itangazo ryatanzwe na Dekasiteri Ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Abepiskopi n’Abapadiri b’uyu muryango, ndetse n’abandi bakristu bakurikiye uyu muryango bahise birukanwa.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwigomeka kuri Kiliziya Gatolika, Vaticani yasabye abakristu basengeraga aho byabereye kudakangarana no kwirinda kugwa mu mutego wo kwigomeka kuri Kiliziya. Ibi bakabikora birinda gukurikira aba bahagaritswe ngo babe bashaka gushinga idini ryabo.

