Papa Pope Leo XIV Asoje Urugendo rwe rwa mbere muri Afurika atwaye “Ubutunzi butagereranywa bw’ukwizera, icyizere n’urukundo”

3 minutes, 7 seconds Read

I Malabo, Equatorial Guinea kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Papa Leo XIV yasezeye ku mugabane wa Afurika, asoje urugendo rwe rwa mbere rw’ivugabutumwa rwamaze iminsi 11, rwamugejeje mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose yasoreje uru rugendo mu Misa ikomeye yabereye kuri Stade ya Malabo, yitabiriwe n’imbaga y’abakristu n’abayobozi batandukanye. Mu ijambo rye ryo gusezera, yashimye cyane ukwemera kw’Abanyafurika, avuga ko asubiye i Roma atwaye ibyo yise ubutunzi budasanzwe.

Yagize ati: “Mvuye muri Afurika nitwaje ubutunzi butagereranywa bw’ukwizera, icyizere n’urukundo.”
Yongeyeho ko ubwo butunzi bugizwe n’ubuhamya bw’abantu, inkuru z’ubuzima, n’amarangamutima atandukanye yahuye na yo, bizamufasha mu murimo we nk’Umusimbura wa Mutagatifu Petero.

Nyuma y’iyo Misa, habaye umuhango wo kumusezeraho wabereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Malabo, aho yahuriye n’abayobozi b’igihugu mbere yo guhaguruka yerekeza i Roma m’Ubutaliyani.

Urugendo rwa Papa Leo XIV rwatangiye ku wa 13 Mata 2026, rumugeza mu bihugu birimo Algeria, Cameroon, Angola, ndetse na Equatorial Guinea.

Uru rugendo rwatangiye ku wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, ubwo yahagurukaga i Roma yerekeza i Algiers, rukaba ari urwa gatatu mpuzamahanga akoze kuva yatorewe kuba Papa muri Gicurasi 2025, ndetse rukaba urwa mbere akoreye muri Afurika. Muri uru rugendo rwari rugizwe n’ingendo 18 z’indege, asura Algeria, Cameroon, Angola, na Equatorial Guinea, aho yayoboye Misa zitandukanye, agahura n’abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amadini, urubyiruko, abarwayi n’abandi bakeneye ubufasha, anagaruka ku bibazo birimo amakimbirane, kwimuka kw’abantu, n’ubutabera mu muryango.

Urugendo rwatangiriye muri Algeria, igihugu kiganjemo Abayisilamu, aho Abagatolika ari bake cyane. Ageze i Algiers, yasuwe urwibutso rwa Maqam Echahid, ahura na Perezida Abdelmadjid Tebboune n’abandi bayobozi. Mu kimenyetso gikomeye cy’ubuvandimwe, yinjiye mu musigiti mukuru wa Algiers akuyemo inkweto, asengera hamwe n’umuyobozi w’idini ya Islamu (imam).

Yakomereje i Annaba, aho yayoboye Misa muri Basilika ya Mutagatifu Augustin, bifite igisobanuro gikomeye kubera ko na we akomoka mu muryango wa Augustinien. Yibanze ku ruhare rwa Mutagatifu Augustin nk’ikiraro gihuza Abakristu n’Abayisilamu, asura n’ahantu hafite amateka ya Kiliziya ya mbere muri Afurika.

Ku wa 15 Mata, yageze i Yaoundé muri Cameroon, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi, abihaye Imana n’urubyiruko, anasura imfubyi. Igikorwa cy’ingenzi cyabereye i Bamenda, mu gace gafite amakimbirane, aho yahuje abayobozi b’amadini atandukanye (Abagatolika, Abaporotesitanti, Abayisilamu n’andi), baganira ku mahoro n’ubwiyunge.

I Douala, yasuriye ibitaro, anayobora Misa nini kuri Stade ya Japoma yitabiriwe n’imbaga y’abantu, ashimangira akamaro ko kugira umutimanama wubakiye ku kwizera.

Ku wa 18 Mata, Papa yageze i Luanda muri Angola, ahura na Perezida João Lourenço n’abayobozi batandukanye. Yanasenze ku Ngoro ya Bikira Mariya ya Mama Muxima, ahantu hazwi cyane mu rugendo rw’abasura (pilgrimage), ndetse asura n’abasaza i Saurimo.

Muri Angola, yibanze ku gukira ibikomere by’amateka (harimo n’igihe cy’ubucakara), ubutabera mu muryango, no kwita ku bakene n’abasaza.

Urugendo rwasorejwe muri Equatorial Guinea, igihugu gifite Abagatolika benshi. Yasuye imijyi ya Malabo, Mongomo na Bata, agirana ibiganiro n’abayobozi, urubyiruko n’abihaye Imana, anasura abagororwa cyangwa abarwayi.

Nyuma y’iyo Misa, habaye umuhango wo kumusezeraho ku kibuga cy’indege cya Malabo, aho yahagurutse yerekeza i Roma mu Italy.

Muri uru ruzinduko, yibanze ku butumwa bw’amahoro, ubutabera, n’ivugabutumwa, anahura n’ingeri zitandukanye z’abantu barimo urubyiruko, abarwayi, n’abayobozi. Yagarutse kandi ku bibazo byugarije Afurika birimo ruswa, amakimbirane, n’uburenganzira bwa muntu.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rwari ingenzi cyane kuko rwerekanye uruhare rukomeye Kiliziya yo muri Afurika igira ku rwego mpuzamahanga, ndetse rukaba rwarakomeje gushimangira umubano hagati ya Vatican n’ibihugu bya Afurika.

Mu gusoza, urugendo rwa Papa Leo XIV rwasize ubutumwa bukomeye ko ukwizera kw’Abanyafurika gukomeye kandi ko gufite uruhare runini mu hazaza ha Kiliziya Gatolika ku isi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *