Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 Bank of Kigali yasinyanye amasezerano na Rwanda Premier League angana na miliyari 3.25 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka itanu n’igice, atangiza ku mugaragaro izina rishya rya shampiyona BK Pro League agamije kuzamura urwego, ubunyamwuga n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya masezerano azamara imyaka itanu n’igice kuva 2026–2031 yatangajwe kandi ashyirwaho umukono kuri Amahoro Stadium i Kigali, afungura inkuru nsya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ubu igiye kujya yitwa BK Pro League.
Bank of Kigali isanzwe itera inkunga ibikorwa bitandukanye bya siporo yiyemeje gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri aya masezerano akomeye. Ubufatanye bugamije kongerera ubushobozi amakipe, kuzamura urwego n’ubunyamwuga bwa shampiyona, guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari, no kunoza uburyo abafana barebera imikino.
Mu ijambo rye nyuma yo gushyira umukono kumasezerano, Umuyobozi mukuru wa Bank of Kigali, Diane Karusisi, yagize ati:
“Umupira w’amaguru ukundwa cyane n’Abanyarwanda, kandi tubibona nk’ishoramari rifite akamaro mu mikino ndetse no mu bukungu bw’igihugu. Tuzafasha amakipe gukomera, twubake shampiyona ifite imbaraga, kandi twegereze abafana amakipe n’abakinnyi bakunda.”
Aya masezerano azibanda ku:
- Kongerera ubushobozi n’imikorere y’amakipe
- Gukomeza imiterere n’ihangana rya shampiyona
- Guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari zigezweho mu mupira w’amaguru
- Kunoza imitegurire y’imikino no gukurura abafana kumikino
Aya masezerano adasanzwe afatwa nk’imwe mu nkunga nini kurusha izindi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Biteganyijwe ko azafasha mu kuzamura impano z’abakinnyi, guteza imbere ibikorwa remezo, no kongera amahirwe mu bijyanye no gutangaza imikino no kuyibyaza umusaruro.
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yakiriye neza ubu bufatanye, avuga ko ari intambwe ikomeye izafasha guhindura shampiyona ikava ku rwego rwo hasi ikajya ku rwego rw’ubunyamwuga nyakuri.

