Yahoze ari umushoramari none ku myaka 52 agiye kuba Padiri.

1 minute, 9 seconds Read

Umunyamerica Scott-Vicent Borba  wavutse tariki 23 Kamena 1973 akaba yarahoze akora ibijyanye no gutunganya ubwiza, umunyamideli umuririmbyi n’umukinnyi wa filime, akaba n’uwashinze uruganda rwa ELF Beauty; ubu ni Umudiyakoni witegura guhabwa Isakramentu ry’Ubupadiri ku myaka ye 52.

Yarivugiye ati: “natangiye kwiyumvamo umuhamagaro ubwo nari mfite imyaka 10. Gusa nabyemeye ntinze.”

Scott witegura kuba Padiri muri Diyosezi ya Furesino yahoze ari umushoramari n’umuyobozi w’ikigo gikora ibikoresho by’ubwiza.

Yakoranye n’ibigo bikomeye nka Neutrogena, Sebastian, Hard Candy n’ibindi. Akaba no mubashinze ikigo ELF Beauty cyamugize icyamamare.

Yahoze afite ibiro ahitwa Beverly Hills, aho yahoraga mu birori bihoraho. Ariko nubwo yabagaho muri ubwo buzima bw’ubutunzi n’ubwamamare, yumvaga atishimye.

We ubwe yarivugiye ati: “nari mu birori ariko numvaga ntishimye. Numvaga wagira ngo hari ikintu kibura muri ngwewe. Nkumva ubuzima bumbihiye.” Icyo gihe yahise yiyemeza gukurikira ijwi yumvaga mu mutima we.

Yarakomeje ati: “naravuze nti, ‘Mana, niba ubu ari ubuzima, aho icyo nkora ari akazi n’ibirori kandi nkabikora iteka nyuma nkapfa, ubu si bwo buzima nkeka ko wangeneye. Gusa nabihindura byose umfashije.”

Ubwo yavuye Los Angles atangira kwikuramo iby’ubukire bwe. Nubwo byashoboraga gutungura inshuti ze, Scott yasubiye ku kwemera ko mu bwana bwe yari yaravanywemo n’intumbero yari afite.

Ababyeyi be, b’ Abakristu, bari barabyifuje kuva kera ariko we akabyanga.

None ubu, Scott wasize byose ku myaka 40 agatangira Iseminari Nkuru ku myaka 42, ubu yegereje ikifuzo yari yarapfukiranye.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *