Nyuma y’imyaka 22 Arsenal yongeye kwegukana English Premier League

author
2 minutes, 19 seconds Read

Arsenal Yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Premier League nyuma y’imyaka 22 iyitegereje. Abarashi (The Gunners) begukanye igikombe hakibura umukino umwe ngo shampiyona irangire, nyuma y’uko mukeba wabo Manchester City yanganyije 1-1 na AFC Bournemouth mu ijoro ryo ku wa Kabiri. Ibyo byahise byemeza ko Arsenal itwaye igikombe ifite amanota 82 mu mikino 37 yatsinze imikino 25, inganya 7, itsindwa 5, n’ibitego 43.

Mu gihe abaturage bo mumajyaruguru ya London bari bamaze imyaka 22 barota ibi bihe, Arsenal Football Club ni yo yegukanye igikombe cya Premier League 2025/26.

Iyi ni Premier League ya mbere Arsenal yegukanye nyuma ya shampiyona bise Invincibles ya 2003/04 icyo gihe yatozwaga na Arsène Wenger. Ibi bisoje imyaka 22 y’akababaro nogutegereza, aho club yanyuze muibihe byiza nko gutwara FA Cup nyinshi n’ibindi bibabaje, harimo no kurangiza ari iya kabiri inshuro eshatu zikurikirana inyuma ya Manchester City no kumara imyaka myishi batajya muri Champions League.

Arsenal yageze mu mikino ya nyuma igifite ikizere kigikombe, nyuma yo gutsinda Burnley 1-0 ku wa Mbere nimugoroba ku gitego cya Kai Havertz. Iyo ntsinzi yayishyize mu mwanya mwiza, isigara itegereje ko City itakaza amanota.

Ubwo Bournemouth yafunguraga amazamu ku gitego cya Junior Kroupi, hanyuma igakomeza kwihagararaho, ibyishimo bikomeye byagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal aho abakinnyi bari bateraniye bareba uwo mukino.

Abakinnyi n’abatoza bahise bishimira cyane ubwo umukino warangiraga i Dorset. Kapiteni Martin Ødegaard, Bukayo Saka, Declan Rice, n’abandi barahoberanye amarangamutima abarenze. Ku mbuga nkoranyambaga, Rice yashyize ubutumwa bwo kwizihiza agira ati: “Nababwiye mwese… birarangiye.”

Ubwo Mikel Arteta yafataga ikipe mu Ukuboza 2019, Arsenal yari iri mu bihe bitoroshye nyuma yo gutandukana na Wenger kandi icyo gihe Arsenal yari yaratakaje ikizere cyo kongera kwegukana igikombe.

Gusa kubera kugura abakinnyi neza,guhindura uburyo bw’imikinire,no kubaka umuco mushya w’akazi gakomeye, Arteta yayihinduye ikipe ikomeye cyane. Nyuma yo kurangiza ari iya kabiri inshuro eshatu zikurikirana, season ya 2025/26 ni yo begukanymo igikombe.

Abakinnyi bashya baguze mu mpeshyi ya 2025 bagize uruhare runini mukwegukana ikigikombe aribo Viktor Gyökeres rutahizamu w’Umunya-Suède yaje avuye muri Sporting CP, aba umwe mu batsinze ibitego byinshi, Martín Zubimendi yazanye imbaraga n’ubuhanga hagati mu kibuga, Eberechi Eze na we yongereye amahitamo mu busatirizi.

Mu bwugarizi, Arsenal yari ikomeye cyane, yinjijwe ibitego 26, David Raya yegukanye Golden Glove ya gatatu ikurikirana. William Saliba na Gabriel Magalhães bubatse ubwugarizi bwakomereye amakipe menshi kubasha kubatsinda, ifite Clean sheets 19.

Max Dowman yabaye umukinnyi muto kurusha abandi bose wegukanye Premier League.

Umutoza Pep Guardiola ni umwe mu ba mbere bashimiye Arteta, avuga ko ari “intsinzi ikwiye.” nubwo bahahanganye igihe kirekire.

Mu mateka, iyi ni shampiyona ya 14 Arsenal yegukanye mu Bwongereza. Igikombe kizashyikirizwa Arsenal ku mugaragaro nyuma y’umukino wa nyuma izakina na Crystal Palace ku wa 24 Gicurasi.

Hategerejwe akarasisi ko kwizihiza igikombe (victory parade) mu mihanda ya Islington, aho ibihumbi by’abafana biteganyijwe kuzitabira.

Arsenal yegukanye igikombe cya Shampiyona 2025-26

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *