Uko Arsenal yegukanye Premier League bwa mbere nyuma y’imyaka 22, n’uko bubakiye ku igenamigambi rikomeye

author
2 minutes, 47 seconds Read

Mbere y’uko Arsenal iba ikipe ihanaganira ibikombe, abayobozi bayo bari barabonye amahirwe adasanzwe yoguhanganira Premier League. Nyuma yo gusesengura amakipe bahanganye, imyaka y’abakinnyi, amasezerano yabo, ndetse n’igihe cy’abatoza bandi makipe, babonye ko hagati ya 2023 na 2027 hari amahirwe aho Manchester City na Liverpool, zari zaratwaye ibikombe byinshi, zishobora gucika intege zo gukomeza guhangana.

Ibintu byose Arsenal yakoze nyuma yubakiye kuri iyo mibare.

Mu mpeshyi ya 2020, ubwo Mikel Arteta yari ari mu bihe bitoroshye kandi ikipe iri mumyanya mibi kurutonde, yagiye i Denver muri Amerika hamwe na Tim Lewis guhura na Stan Kroenke, nyiri kipe. Arteta na Lewis bamugejejeho gahunda y’igihe kirekire yo kongera kubaka Arsenal nk’ikipe ikomeye ku rwego rw’isi.

Mu ibanga, gahunda yari yatangiye kubakwa, nibwo bafashe umwanzuro wo kujya kureba abayobozi bakuru bikipe

Ukuza kwa Edu nk’umuyobozi wa tekiniki mu 2019 kwazanye impinduka zikomeye, igice cya scouting team cyavuguruwe, hashyirwaho itsinda rishya ryiswe Football Intelligence Unit, rifite inshingano zo gusesengura ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Bwongereza n’umwanya Arsenal yagiramo.

Iryo tsinda ryagerageje kureba imbere uko andi makipe ashobora gucika intege.

Arsenal yatekereje ku mpinduka z’abatoza mu makipe bahanganye, harimo igenda rya Jurgen Klopp muri Liverpool. Banasesenguye imyaka n’imiterere y’abakinnyi nka Mohamed Salah, Virgil van Dijk, na Kevin De Bruyne. Nubwo atari byose byagenze neza nk’uko babitekerezaga, byabahaye umurongo ngenderwaho.

Gushaka abakinnyi byahujwe n’iyo gahunda, bituma Arsenal yubaka ikipe yagombaga kugera ku rwego rwo hejuru igihe andi makipe atangiye kugabanya imbaraga.

Hari ibindi byagiye bihindurwa. Nyuma yo kurangiza ari aba kabiri inshuro eshatu hagati ya 2023 na 2025, byagaragaye ko bari hafi ariko bagikeneye byinshi. Andrea Berta aza nk’umuyobozi wa siporo mu mwaka ushize, bituma Arsenal ikora ishoramari rikomeye kurushaho.

Mu mpera, Arsenal yashoboye gushyira mu bikorwa gahunda yari yaratangiye imyaka myinshi ishize. Iki gikombe nticyatsindiwe gusa mu kibuga ahubwo cyarateguwe neza cyane.

Nyuma batangiye kugura abakinnyi bato bafite impano n’ejo hazaza, mu 2021, Arsenal yatangiye kugura abakinnyi benshi bari bato kandi bafite ejo hazaza nibwo bazanye Martin Ødegaard, Ben White, Bukayo Saka wari usanzwe mu akademi, Gabriel Martinelli, William Saliba.

Ibi byafashije kubaka ikipe ifite ubusabane n’ubwumvikane.

Arteta yasanze abantu benshi bavugaga ko gukorera Arsenal byari “toxic” bivuze gukorera ahantu hadatekanye kandi huzuyemo ibibazo. Yashatse guhindura uwo muco ashyira imbere: icyubahiro, kwitanga, ishyaka

Yashyizeho uburyo bwo guhuza abakinnyi n’abakozi, harimo barbecues ku kibuga cy’imyitozo no kubaka umwuka mwiza mu ikipe.

Arteta yagaragaje ubushobozi budasanzwe mu butoza mu gukoresha neza set pieces (corners, free kicks), guhisha amakuru y’ikipe kugira ngo abo bahanganye batamenya line-up, kwita ku mitekerereze y’abakinnyi, gukoresha psychology mu gutsinda, yafashijwe cyane n’umutoza Nicolas Jover ku mipira iteretse.

Arsenal yageze aho ikenera kongeramo abakinnyi bahita batanga umusaruro: Declan Rice, Viktor Gyökeres, Martin Zubimendi, Eberechi Eze, David Raya, Jurrien Timber

Mu mpeshyi imwe gusa, Arsenal yakoresheje hafi miliyoni £250 kugira ngo yongere squad mu ikipe.

Intsinzi ya Arsenal ntiyaturutse ku mukinnyi umwe gusa. Yaturutse ku: Gahunda y’igihe kirekire, kwizera Arteta, kugura abakinnyi b’ingenzi, kubaka umuco mwiza, ubwumvikane bw’abakinnyi, ishoramari rikomeye

Nubwo begukanye Premier League, Arsenal ntihagarariye aho. Bari no kwitegura final ya Champions League na PSG tariki 30 Gicurasi, kandi bashaka gukomeza kuguma ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.

Mu magambo make, Arsenal ntiyatsinze ku bw’amahirwe. Bateguye byose imyaka myinshi, bubaka ikipe, bizera Arteta, maze amaherezo begukana Premier League nyuma y’imyaka 22.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *