Christel Grimbergen

Ibidasanzwe k’umugore wakoze urugendo rwa km 2,800 n’amaguru agiye gusura i Roma

1 minute, 33 seconds Read

Christel Grimbergen, w’Umuhorandi, yiyemeje gukora Urugendo Nyobokamana rwa 2800 Km rwamutwaye amezi 3 n’ibyumweru 3 ava i Masitirici ajya i Roma n’amaguru.

Yagize ati: “Nitwa Christel Grimbergen. Ntuye muri Amusiteridame. Mu kazi nkora, nita ku bafite ibibazo by’imitekerereze, biganjemo abafite ibibazo by’imanza n’ababaswe n’ibintu bitandukanye. Nizihije isabukuru y’imyaka 52 ubwo nari muri uru rugendo nambuka umugezi wa Po.”

Iwabo bari Abakristu Gatolika, ariko batabyinjiramo cyane. We yatangiye kwiyumvamo ibya gikristu cyane mu myaka 8 ishize ari na bwo yakomejwe.

Mu buzima bwe ntiyahoze akunda gukora Ingendo Nyobokamana uretse ko yari afite inshuti ibikora cyane; ari na yo yatumye yigiramo icyo gitekerezo nyuma yuko yitabye Imana, bimutera gukomeza icyo gikorwa mu kigwi cy’iyo nshuti ye nk’urwibutso.

Yatangiye kugenda yitoza gukora igendo ndende n’amaguru kuko atari asanzwe abimenyereye. Ari nab wo yaje gukora urugendo rwa 150 Km ajya muri Espagne.

Yagize ati: “Rwari urugendo rurerure cyane. Nyuma ndatekereza nti: reka nongenre mbikore- ariko iyi nshuro ndajya i Roma. Numvaga nifuza umutuzo n’ahantu heza hamfasha guhura n’Imana…”

Yakomeje imyitozo, ayikorera ahantu hareshya na 450 Km.

Yahisemo guhagurukira i Masitirici kuko ari ah’agaciro gakomeye kuri we: aho yize, yaninjiriye bwa mbere mu Kiliziya. Kiliziya yahoo yaragijwe Mt Serivatiyusi uzwiho imfunguzo nk’iza Petero Intumwa. Ari nayo mpamvu yahisemo kwerekeza i Roma.

Ni urugendo rwamusabye kugenda byibura 25 Km buri munsi. Ariko hari ighe yazirenzaga kuko byamusabaga kubona ahari inzu yacumbikamo naho yagura ibyo kurya. Urugendo runini yakoze ku munsi ni 38 Km.

Ntibyari byoroshye kuko mu nzira yahuraga n’ibizazane nk’ubukonje n’ubushyuhe bukabije, udukoko n’inyamaswa nk’ibwa z’agasozi zamuteraga, n’ibindi.

Yagiye acika intege kenshi; ndetse akumva urugendo yanarusubika, ariko agakomezwa n’urukundo akunda Imana n’Isengesho bigatuma adasubira inyuma.

Ubwo yabajijwe niba azakomeza gukora izi Ngendo naho ateganya gukomereza, yavuze ko azabikomeza rwose kandi azahita ajya i Yeruzalemu. Nubwo ategereje ko intambara muri Isaraheli ihosha.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *