Korari Jyanumucyo isanzwe ikorera umurimo w’Imana Muri EAR Diyosezi ya Butare yasohoye indirimbo yayo ya 2 yiswe Umusaraba wa Yesu mu buryo bw’amajwi isaba Bakunzi bayo gukurikira urubuga rwayo rwa YouTube inateguza iyi ndirimbo mu uburyo bw’amashusho.
Indirimbo “Umusaraba wa Yesu” yasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 05/05/2026. ni indirimbo yiganjemo Ubutumwa bubwira abantu iby’umusaraba wa Yesu Kristo wacunguye abantu Bose nta n’umwe uvuyemo, ko ariwo wabakijije Kandi ko Ari urukundo rukomeye Yesu yakunze abari mu isi Bose.
ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukomeza buvuga abazizera yesu bafite ubugingo buhoraho nk’uko Jyanumucyo nayo yabiririmbye iti “Tuzaririmba Uwo musaraba wa Yesu, Tuzamamaza urukundo Rwe rwadukijije, abanyabyaha bahindukire bakizwe “.
Jyanumucyo kandi yahisemo gusohora indirimbo yayo ibinyujije mu buryo butandukanye burimo no kunyuza ubutumwa bwiza kuri youtobe yabo bafite imaze igihe gito ifunguwe.
Nubwo uru rubuga rwa YouTube rwa Korari Jyanumucyo Ari rushya, si iyi ndirimbo yonyine iyi Korari imaze gusohora, kuko kuwa 4 Mata nabwo basohoye indirimbo yitwa “Hasingizwe Yesu” Ari nayo ya 1 yasohowe ku ikubitiro”.
Jyanumucyo Iteguza ko ifite izindi ndirimbo nyinshi ihishiye abakunzi bayo, kandi ko nubwo iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi bitegura no kuyishira hanze mu buryo bw’amashusho.

