Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habaye umuhango wo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu. Byatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo muri TTC Mururu.
Ni ibirori byakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwari SINAYOBYE, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yabaye: “Ndera neza! Nkure neza, Nkore neza.”
Ibirori bikaba byanzitse bikurikiye Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya GikongoroMu Nyigisho ye ,Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwari SINAYOBYE yagaragaje ko Kiliziya Gatolika, mu kwita k’uburezi ntawe ivangura.
Yanavuze ko by’umwihariko Kiliziya ishishikajwe no gufasha abana bo ku muhanda kubona uburezi nk’abandi.
Yabigarutseho agira ati: “uburere bwa gikristu buradusaba kugira umutima mugari. Umutima wacu tuwukingurire abana bose b’Imana cyane cyane ntiturenze ingohe na gato abataragize amahirwe yo kurererwa mu miryango. Dukomeze kubafasha no kubitaho nk’uko tubisanganywe mu muco w’Ivanjili.”
Myr Eduwari kandi yanagarutse ku ruhare rw’umuryango mu burere bw’umwana, aho yavuze ko ari ryo shuri rya mbere twiherewe n’Imana. Avuga ko ugomba gutanga uburere bw’ubuzima n’ubwa gikristu.
Uburezi bwa Kiliziya yabukubiye mu ngingo eshatu: umuryango, igicumbi cy’uburezi; Imana, ishingiro ry’uburezi ; amashuri gatolika agomba gutoza abana gusenga.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’Abepisikopi batandukanye barimo Myr Yohani Bosko Ntagungira, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari nawe ushinzwe Uburezi Gatolika, Myr Balitazari Ntivuguruzwa wa Kabgayi na Myr Daniel Tumiel, Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda.
Icyumweru cy’uburezi Gatolika cyatangiye mu mwaka wa 2008 mu gihugu cy’u Rwanda. Kigamije kwibukiranya kwita ku burezi, byaba ku ruhande rwa Kiliziya no ku rwa Leta.

