Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tehillah Worship Team, rikorera muri RASA UR Huye no muri EAR Butare (Saint Paul Cathedral), ryanditse amateka rikora igitaramo rikomeye ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa mu 2008.
Tehillah Worship Team yashinzwe ku wa 28 Gashyantare 2008, itangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya yo gusenga mu rurimi rw’Icyongereza (English Service) muri EAR Butare. Icyo gihe, hari hakenewe itsinda rishinzwe kuririmba muri iyo gahunda, bituma havuka icyo bitaga “English Service Worship Team”, nyuma iza guhindurirwa izina yitwa Tehilla Worship Team.
Mu ntangiriro, iri tsinda ryatangiranye n’abaririmbyi batandatu gusa, ariko uko imyaka yagiye ishira, ryagiye rikura haba mu mubare w’abanyamuryango ndetse no mu bikorwa. Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabaye inzitizi kigatuma ibikorwa bimwe bihagarara, Tehillah yakomeje umurimo wayo muri RASA, ubu ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 60.
Ku wa 03 Gicurasi 2026, Tehilla yakoze igitaramo cyari kimaze igihe kirekire gitegurwa ariko kigahora gisubikwa. Iki gitaramo cyabereye muri EAR Butare (Saint Paul Cathedral), cyitabirwa n’amakorari atandukanye ndetse n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuyobozi wa Tehillah Worship Team, Gadi Nishimwe Alex, aganira ni Imbaga yavuze ko iki gitaramo ari inzozi zari zimaze imyaka myinshi zigeragezwa kugerwaho ariko bikanga.
Yagize ati: “Abayobozi bambanjirije bose bagerageje gutegura iki gitaramo ariko ntibyakunda. Ndashimira Imana ko kibayeho muri manda yanjye.”
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’icyumweru kidasanzwe kizwi nka “Special Week”, aho abanyamuryango ba RASA bamara icyumweru cyose bakora ibikorwa bitandukanye by’iyobokamana. Tehillah yari mu matsinda yitabiriye iki cyumweru, igisoza ikora igitaramo gikomeye cyashimishije benshi.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo amakorari atandukanye arimo Alliance Choir ikorera muri CEP UR Huye, Good News Choir yo muri Catholic UR Huye, Rangurura Choir na Boaz Choir zo muri RASA, Siloam Choir na St Paul Choir zo muri EAR Butare, Jyanumucyo Choir ndetse na Prince of Peace yaturutse i Kigali. Iki gitaramo kandi cyahuje abari abaririmbyi ba Tehillah (Post Tehillah) n’abakiri abanyamuryango (Current members), bikaba byaratanze isura y’ubumwe n’urukundo hagati yabo.
Tehillah Worship Team izwi cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya Imana mu ndimi z’amahanga cyane cyane Icyongereza, igamije gufasha abakoresha urwo rurimi gusenga no kwegera Imana mu buryo buboroheye.
Umuyobozi w’iri tsinda yatangaje ko gahunda yo gusenga mu Cyongereza muri RASA izajya ikorwa buri mezi atatu, mu gihe igitaramo cya Tehilla cyo kizajya kiba buri mwaka.
Iki gitaramo cyasize isomo rikomeye ku rubyiruko n’abakunzi b’umuziki w’iyobokamana, kigaragaza ko guhozaho no kwizera bishobora gutuma inzozi zigerwaho, n’iyo byafata igihe kirekire.





