author

TikTok yatangije ikoranabuhanga rifasha abantu guhaha no kwishyura

TikTok yatangaje uburyo bushya bwo korohereza abakoresha bayo kugura ibicuruzwa batavuye kuri uru rubuga. Muri ubwo buryo harimo AI shopping assistant, umufasha wifashisha ubwenge buhangano, hamwe na one-click checkout, uburyo butuma umuguzi yishyura mu ntambwe nke. Umufasha wa AI ukora nk’igikoresho cyo kuganira, aho umukoresha ashobora kubaza ibibazo ku bicuruzwa ashaka kugura, birimo imiterere yabyo, […]

Kinshasa yagejeje dosiye ya FDLR no kwa Museveni

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushaka inkunga y’ibihugu by’akarere mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubacumbikira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Iki kibazo kiri mu by’ingenzi Kinshasa ikomeje kuganiraho n’abafatanyabikorwa bayo mu karere, mu gihe umwuka w’amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje, aho […]

Tshisekedi yaheje abari ‘mu nyungu z’u Rwanda’ AFC/M23 mu biganiro by’abanye-Congo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko igihugu kigiye gutangiza ibiganiro bigamije gushimangira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ariko ashimangira ko abatwara intwaro barwanya Leta batazabyitabira nk’abahagarariye imitwe ya politiki. Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo, Tshisekedi yavuze ko ibiganiro bishya bigomba kuba gahunda y’Abanye-Congo kandi bigakorerwa imbere mu gihugu, hagamijwe gushakira Congo ibisubizo […]

Imirwano yongeye kubura mu misozi ya Uvira, Twirwaneho ivugwaho kwigarurira ibice bishya

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu misozi ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, mu gihe impande zitandukanye zikomeje imirwano nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko imirwano yabereye cyane cyane mu bice bya Malimba na Rubarati, aho abarwanyi ba […]

Amerika igiye guha Iran ibihano bikakaye kurusha ibindi mu mateka

Umunyamabanga w’Ikigega muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibihano bishya biteganyijwe bishobora kuba bikaze kurusha ibindi byigeze gushyirwaho, ndetse ko ibisobanuro birambuye kuri iyi gahunda bizatangazwa ku wa Mbere. Bessent yavuze ko Washington ishaka gukoresha igitutu cy’ubukungu nk’uburyo bwo guhangana na Tehran, aho guhita yongera ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru. Yasobanuye ko gukomeza […]

Nigeria: Abarenga 50 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Abantu nibura 50, benshi muri bo bakaba ari abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, muri Leta ya Sokoto. Ubwo bwato bwari butwaye abahinzi n’abandi bakozi bari bagiye mu mirimo yo gusarura umuceri. Abatangabuhamya batandukanye batanze imibare itandukanye y’abari muri ubwo bwato, aho bamwe bavuga ko bari barenga 70, mu gihe […]

“Ntabwo Tuzarebera”: Bisimwa Avuze ku Byo AFC/M23 Ikora muri Minembwe

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’iri huriro muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bigamije gukumira ko Abanyamulenge bakongera kwibasirwa n’ubwicanyi nk’ubwabereye mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004. Bisimwa yabivuze ubwo AFC/M23 n’abafatanyabikorwa bayo bibukaga imyaka 22 ishize habaye ubwicanyi bwibasiye Abanyamulenge bari mu nkambi ya […]

Ebola muri RDC: Virusi ishobora kuba yaraturutse ku nyamaswa

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gishobora kuba cyaratangiriye ku nyamaswa, aho kuba cyarakomotse ku bwandu bwari busanzwe bukwirakwira mu bantu. Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bukaba bwarakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi […]