Iran yatangaje ko iteganya gutangira gusoresha ubwato bukoresha Umuhora wa Hormuz nyuma y’igihe cy’amezi abiri, nyuma y’amasezerano y’agateganyo y’amahoro yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Kamena 2026, agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Mu byemeranyijwe harimo koroshya urujya n’uruza rw’ubwato muri Hormuz no gufungura inzira zimwe na zimwe z’ubucuruzi zari zarafunzwe kubera amakimbirane.
Tehran ivuga ko nyuma y’iminsi 60 izaba ifite uburenganzira bwo kugenzura no gusoresha amato anyura muri uyu muhora, ifatwa nk’umwe mu nzira z’ingenzi z’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Abayobozi ba Iran basobanura ko iki cyemezo kigamije guteza imbere umutekano n’imicungire myiza y’uyu muhora. Gusa, hari ibihugu byagaragaje impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga no ku biciro by’ingufu ku isoko ry’isi.
Ku ruhande rwa Arabie Saoudite, abayobozi bayo bagaragaje kutishimira iyi gahunda, bavuga ko mbere y’amakimbirane aherutse kuba, ubwato bwanyuraga muri Hormuz nta nkomyi kandi ko ari byo byari bikwiye gukomeza.
Mu minsi iri imbere, hitezwe ibiganiro bishya hagati ya Iran na Amerika bishobora kuganisha ku masezerano arambye agamije kurangiza burundu amakimbirane hagati y’impande zombi no gushimangira umutekano mu karere.

