author

Ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 10 mu majyepfo ya Liban

Ibitero bikomeje kugabwa na Israel mu majyepfo ya Liban byahitanye abantu nibura 10 ku munsi wo ku wa Gatandatu, nubwo hashize ibyumweru bibiri hatangajwe agahenge k’intambara. Ibiro by’amakuru bya Liban (NNA) byatangaje ko abantu batatu bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Shoukine, mu karere ka Nabatieh. Hari kandi abandi babiri bishwe n’igitero cyagabwe ku modoka […]

Bizatwara Iran imyaka 20 ngo yongere kwiyubaka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyamaze gutsinda intambara cyari gihanganyemo na Iran, avuga ko yangijwe bikomeye ku buryo kuyisubiza ku murongo byasaba imyaka igera kuri 20. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Newsmax, aho yavuze ko ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran, hamwe […]

Kiliziya Gatolika yamaganye abitwa “Abatowe” bashyizeho ‘Papa’ mu Rwanda

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” ryimitse umuntu ryise Papa mushya mu Rwanda, ibintu byateje impaka n’urujijo mu bakirisitu no muri sosiyete nyarwanda. Uwo witwa Harerimana Faustin ni we wahawe izina rya Papa muri uwo muhango, aho yambitswe inkoni y’ubushumba, ahabwa umusaraba ndetse na Bibiliya, nk’ibimenyetso by’ubuyobozi bw’iyobokamana. […]

CICR yageze i Minembwe itwaye ubufasha bw’ubuvuzi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izanye ubufasha bw’ubuvuzi bugamije gutabara abaturage bamaze igihe kinini bahanganye n’ingaruka z’intambara z’urudaca. Abaturage batuye muri aka gace k’imisozi miremire bagaragaje ibyishimo, bavuga ko uku […]

AFC/M23 ntizigera isubira inyuma mu rugamba rwo kubohora RDC

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko nta gahunda bafite yo gusubira inyuma mu rugamba bavuga ko rugamije kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi yabitangaje ku wa 30 Mata 2026, mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, aho iri huriro ryari risoje icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa […]

Amasasu i White House: Trump ntiyatewe ubwoba ku ntambara ya Iran

Igitero cyakozwe n’umugabo witwaje imbunda n’ibindi byuma cyabereye mu White House mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026, mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari mu musangiro n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu. Uyu mugabo w’imyaka 31, wamenyekanye ku izina rya Cole Tomas Allen ukomoka muri Torrance muri Leta ya California, yafunguye umuriro arasa […]