Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Rwanda, hagati y’Imijyi ya Goma na Gisenyi, wafunzwe kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abyemeza. Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma ku mpamvu nyamukuru y’ifungwa […]
Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira. Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT), ari na rwo rwari rumufunze kuva yatangira gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside […]
Muri Kuwait habaye inkuru idasanzwe yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ubukwe bw’umugabo n’umugore bumaze iminota itatu gusa mbere yo guseswa n’urukiko. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze gusinya impapuro zemeza ubukwe bwabo, basohoka mu rukiko bishimye nk’abari batangiye ubuzima bushya. Icyakora ibintu byahindutse mu kanya gato ubwo umugeni yatsikaga imbere y’abantu. Mu […]
Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bivugwa ko batangiye kuva mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Rusizi, berekeza mu mujyi wa Kamanyola uri muri teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba M23 bavuye mu duce […]
Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wa Amavubi ndetse wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo n’umugore uzwi nka Nana uba muri Australia. Ibi byagarutsweho mu kiganiro banyujije kuri TikTok bari kumwe n’uwitwa GodFather, aho bombi bagiye bavuga ku mubano wabo ndetse n’ibimaze igihe bivugwa […]
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba, wari uzwi nka “Prof Nigga”, yapfuye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2026, mbere y’amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yagize ati ”Karasira yafashe imiti yari asanzwe anywa mu rwego rwo kuvura uburwayi […]
Mu myaka ya vuba, mu mijyi ikura cyane nka Kigali na Kampala, hagaragaye umuco mushya w’imibereho wigaruriye cyane urubyiruko: “Soft Life.” Ni ubuzima bugaragara nk’ubwiza, bwuzuyemo kwinezeza, ibirori bidashira, amafoto meza n’ubuzima bw’icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga. Ariko se inyuma y’iyo shusho nziza, haba hari iki? Ubuzima bugaragara vs ubuzima nyakuri Ujya winjira mu tubari dukunzwe […]
Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tehillah Worship Team, rikorera muri RASA UR Huye no muri EAR Butare (Saint Paul Cathedral), ryanditse amateka rikora igitaramo rikomeye ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa mu 2008. Tehillah Worship Team yashinzwe ku wa 28 Gashyantare 2008, itangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya yo gusenga mu […]
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imiryango ya sosiyete sivili igaragaza impungenge ku bikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara muri politiki y’iki gihugu. Ibi bije nyuma y’aho inyubako ikoreramo icyicaro cy’ishyaka rya Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rifitanye isano n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila, itwikiwe […]
Nibura abasirikare 23 b’Igihugu cya Chad bishwe, mu gihe abandi 26 bakomeretse, mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ku kigo cya gisirikare kiri mu karere k’Ikiyaga cya Chad. Igisirikare cya Chad cyatangaje ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, kigabwa ku kirwa cya Barka Tolorom kiri mu Kiyaga cya Chad, […]
