Ikibuga cy’Indege cya Bangoka cyongeye kugabwaho igitero cya drone

author
1 minute, 18 seconds Read

Ikibuga cy’Indege cya Bangoka giherereye mu mujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagabweho igitero cya drone ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iki gitero cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho drone ebyiri zavuzwe ko zagerageje kwibasira iki kibuga. Hari amakuru avuga ko imwe mu ntego z’icyo gitero yaba yarahitanye cyangwa ikangiza ibikorwa bya gisirikare byakorwaga muri icyo kibuga, nubwo ubuyobozi bwa Leta butaratangaza imibare cyangwa amakuru arambuye ku byangiritse.

Nyuma y’iki gitero, ibikorwa by’indege zinjira cyangwa zisohoka ku Kibuga cy’Indege cya Bangoka byahise bihagarikwa by’agateganyo mu rwego rwo gusuzuma umutekano n’ibyangijwe.

Kugeza ubu nta mutwe cyangwa uruhande rurigamba iki gitero. Icyakora, iki kibuga cy’indege kimaze kugabwaho ibitero inshuro eshatu kuva umwaka wa 2026 watangira. Mu bihe byabanje, umutwe wa AFC/M23 wari waratangaje ko ari wo wagabye ibitero nk’ibi, ushinja ingabo za Leta ya Congo gukoresha iki kibuga mu gutegura no kohereza ibitero byibasira ibice ugenzura.

Mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, ingabo za Leta na zo zikomeje gukoresha drones mu bikorwa bya gisirikare mu duce dutandukanye. Mu minsi ishize, ibitero bya drone byagabwe mu bice bya Rubaya, Rumangabo na Minembwe, ahakomeje kubera imirwano hagati y’impande zihanganye.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwifashisha drones ku mpande zombi bishobora kurushaho kongera ubukana bw’intambara, cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage benshi, aho impungenge z’ingaruka ku basivili zikomeje kwiyongera.

Ikibuga cy’Indege cya Bangoka cyongeye kugabwaho igitero cya drone

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *