Ingabo za AFC/M23 zagabye igitero gikomeye cya drone mu gace ka Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahavugwa ko cyahitanye abasirikare benshi bo ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije.
Amakuru akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amashusho yafashwe nyuma y’icyo gitero, aho hagaragara imirambo y’abasirikare baryamye hasi ndetse n’inyubako zangiritse bikomeye nyuma yo kuraswaho n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Ibice bya Mikenke, Gakenke, Kalingi n’ahandi muri Minembwe bimaze igihe birangwamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na FDLR. Akarere ka Minembwe kakomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye z’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’ibi bitero, FARDC yasohoye itangazo yamagana ibikorwa bya drone yavuze ko bikorwa n’ihuriro yise “RDF/AFC-M23”, ivuga ko ibyo bitero bikomeje gushyira abaturage mu kaga no guhungabanya umutekano mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.
FARDC kandi yatangaje ko ikomeje ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza ibice igenzurwa na AFC/M23 muri iyo ntara.
Kugeza ubu, nta mubare ntarengwa w’ababa bahitanywe n’ibi bitero wari watangazwa ku mpande zombi, mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Minembwe.

